Umunyarwenya Trevor Noah yahawe kuyobora ibir... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyaka itatu yikurikiranije ayobora ibi birori by'imbonekarimwe mu ruganda rwa muzika mpuzamahanga, Trevor Noah yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy ku nshuro ya kane.

Ibi birori biteganijwe kuzaba umwaka utaha ku Cyumweru, tariki 04 Gashyantare mu 2024, aho bizabera i Los Angeles kuri Crypto.com Arena.

Mu myaka yashize, Noah yashimiwe ubushobozi bwe bwo guhuza urwenya n'umuziki, ndetse n'uburyo yafashaga abantu bose kwishimira ibirori, haba ababyitabiriye n'ababaga babikurikiraniye mu ngo.

Kugaruka kwe muri 2024 GRAMMYs ni gihamya ko ashoboye kandi agira uruhare rugaragarira buri wese mu migendekere myiza y'ibi birori.

Abinyujije kuri Podcast ye yitwa 'What Now' uyu munyarwenya n'akanyamuneza kenshi yavuze ko yishimiye ko agiye kongera kuyobora ibi birori, nyuma yo kubiyobora neza mu 2021, 2022 ndetse no mu 2023.

Yagize ati: 'Ngiye kuyobora Grammy. Ndabyishimiye cyane. Biba bishimishije bibereye ijisho. Nishimira Grammy kuko mba nkurikiranye igitaramo imbonankubone kandi nkabasha no gutanga ibitekerezo mu gihe byose biri kuba.'

Noah kandi, ntazaba ayoboye ibirori gusa kuko afite n'igihembo ahataniye mu bihembo bya Grammy mu cyiciro cya 'Best Comedy Album category,'abifashijwemo na album ye yise 'I Wish You Would (2022).'

Abaye uwa gatanu ugiye kuyobora ibi birori mu gihe anahataniyemo igihembo. Yakiriye igihembo cye cya mbere cya Grammy mu myaka ine ishize, aho album ye yise 'Son of Patricia' yahigitse izindi mu cyiciro cya album nziza ya Comedy.

Uyu munyarwenya w'imyaka 39 y'amavuko, yamamaye ku rwego mpuzamahanga nk'uwayoboraga ikiganiro The Daily Show, cyabashije kwegukana igihembo cya Emmy kuri Comedy Central channel.

Yatsindiye kandi Primetime Emmy mu 2017 abikesha iki kiganiro cya The Daily Show cyagaragayemo Desi Lydic, Dulcé Sloan, Ronny Chieng, na Michael Kosta, ndetse n'abaterankunga Jordan Klepper na Lewis Black.

Ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya 66, bizatambutswa imbona nkubone kuri televiziyo ku muyoboro wo muri Amerika wa CBC, ndetse binyuzwe no kuri Paramount+.

Abazahatanira ibihembo bya Grammy bizaba mu mwaka utaha, bagabanije mu byiciro birenga 90 birimo icya Record of the Year, Album of the Year, Song of the Year, Best New Artist, Producer of the Year n'ibindi byinshi.

Travor Noah agiye kuyobora ibirori bya Grammy ku nshuro ya kane

Agiye kubiyobora mu gihe na album ye ihataniye kimwe muri ibi bihembo

Yashimiwe ubuhanga bwe Â 


Ibihembo bya Grammy bigiye gutangwa ku nshuro ya 66



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137582/umunyarwenya-trevor-noah-yahawe-kuyobora-ibirori-bya-grammy-awards-2024-137582.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)