Umunyezamu w'ikipe y'Igihugu cy'u Rwanda Amavubi, Kwizera Olivier, yagaragaje ko yibwe umwanya we wo gukinira ikipe y'Igihugu -IFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'ikipe y'Igihugu cy'uRwanda Amavubi, Kwizera Olivier, yagaragaje ko yimwe umwanya we wo gukinira ikipe y'Igihugu.

Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze Kwizera Olivier yanditse amagambo yafashwe nko gutakamba asaba ko yagarurirwa icyizere mu ikipe akongera agakinira Amavubi nyuma yo guhagarikwa inshuro nyinshi yageraho ntiyongere guhamagarwa.

Mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Konti ye ya Instagram, yagize ati:'Basezereye izina ryanjye , ku rutonde mu gihe umugisha wari usohoye.Bashakaga gufata umwanya wanjye, ariko ikirere kiranyiyereka'.

Nubwo uyu musore atigez agaragaza neza ibyo yavugaga benshi bahise batekereza ko avuze Amavubi , bamubwira ko bamukumbuye mu ikipe y'Igihugu.Uwitwa Alfredy Ndagijimana yagize ati:'Turagukumbuye mu Mavubi muvandimwe'.



Source : https://yegob.rw/umunyezamu-wikipe-yigihugu-cyu-rwanda-amavubi-kwizera-olivier-yagaragaje-ko-yibwe-umwanya-we-wo-gukinira-ikipe-yigihugu-ifoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)