Umutoza wa APR FC yavuze ku bafana babuze ku kibuga mu mukino banyagiyemo Gorilla FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR FC, Thierry Froger avuga ko ubundi azi ko umufana aba agomba kuba hafi ikipe ye no mu bihe bikomeye ariko akaba yizeye ko uko bazagenda batsinda bazagaruka.

Abafana ba APR FC bamaze igihe bagaragaza kutishimira umusaruro w'umutoza Thierry Froger n'abasore be aho mu mikino 4 iheruka yatsinzemo 1 akanganya 3.

Umukino baherukaga kunganya na Gasogi United 0-0, bagaragaje uburakari bukomeye cyane aho baririmbye ko nta mutoza bafite ndetse bagaragaza kuba batishimiye ko hari abakinnyi badakinishwa.

Uku kurakara kwa bo kwagaragajwe no kuba ejo hashize tariki ya 8 Ukuboza bataritabiriye umukino w'umunsi wa 14 wa shampiyona batsinzemo Gorilla FC 4-1.

Umutoza Thierry Froger abajiwe niba gutsinda 4 abafana bataje ari ubutumwa bwiza kuri bo, yavuze ko ari abakinnyi babikoze ariko na none azi ko umufana nyawe ashyigikira ikipe ye mu bihe bikomeye.

Ati "Sinjye wohereje ubutumwa ku bafana, ni abakinnyi, mu by'ukuri, njye ntekereza ko umufana bisobanuye ko ashyigikira ikipe no mu bihe bikomeye, ndabyumva uburyo abafana bibakomereye kubyumva ariko nk'uyu mugoroba uko imikino izagenda iza abakinnyi bazitanga ariko ibyo simbitindaho ... Hari abakinnyi batanga byinshi, bagomba kwifasha na bo ubwa bo."

Thierry Froger yavuze ko kandi nibakomeza gutsinda yizeye neza ko abafana bazagaruka ku kibuga.

Kugeza ubu APR FC ni iya mbere ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 30, Police FC ya kabiri iyikurikiye ifite 28.

APR FC yatsinze Gorilla muri Stade harimo abafana mbarwa
Thierry Froger abona uko bazakomeza gutsinda abafana bazagaruka ku kibuga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yavuze-ku-bafana-babuze-ku-kibuga-mu-mukino-banyagiyemo-gorilla-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)