Rumwe mu rubyiruko mu Karere ka Nyagatare ntirukozwa ibyo kwipimisha SIDA keretse gusa iyo habaye impamvu zirimo kubaka urugo cyangwa uburwayi.
Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko 3% by'abanyarwanda bari hagati y'imyaka 15 kugera kuri 49 bafite Virusi itera SIDA. Ni mu gihe ubwandu bushya buhagaze kuri 0.08% muri aba 35% bakaba ari urubyiruko.
Nyamara rumwe mu rubyiruko usanga hari urufite amakuru kuri SIDA ndetse n'urundi usanga ntacyo bakeneye no kubimenyaho.
Umukobwa twahaye izina rihimbano, Uwimana Agnes, yasoje amashuri yisumbuye. Avuga ko abizi ko SIDA yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kimwe no guhererekanya ibyuma bikomeretsa.
Yiyemerera ko amaze gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye inshuro zirenze ebyiri kandi ngo ntarajya kwipimisha SIDA na rimwe uretse inshuro imwe gusa uwo bakoranye imibonano babanje kwipima bakoresheje uburyo bwa Ora Quick.
Ati 'Sinakubeshya ko ntarabikora, byarabaye kandi uretse umwe twabanje kwipima dukoresheje uburyo bwo gukuba ku ishinya naho abandi ni ibisanzwe nyine kandi sinajya ku Kigo nderabuzima kwipimisha ndabitinya.'
Avuga ko mu bo bakoranye imibonano mpuzabitsina harimo abagabo bubatse ndetse n'urubyiruko rugenzi rwe kandi babaga basabanye cyane ku buryo atigeze atekereza kubasaba gukoresha agakingirizo kuko ngo anagatinya.
Yagize ati 'Urumva kenshi twabaga twasangiye byeri (beer), nkashiduka byabaye, amahirwe naboneje urubyaro. Buriya ntakubeshye agakingirizo abagabo benshi ntibakemera kandi nanjye ntinya ko yakansigamo. Urebye ni uguhebera urwaje ariko ndi muzima ndabyizeye n'ubwo ntari nipimisha.'
Iwo twahaye izina rya Mugenzi ukora mu kabari mu Kagari ka Kamagiri Umurenge wa Nyagatare kuko atifuje ko amazina atangazwa avuga ko amaze imyaka ibiri (2), agakoramo kandi rimwe na rimwe agakora uburaya.Avuga ko kubera ko aho akorera hari amacumbi, hari ubwo umuntu amukenera bakaryamana kandi benshi ngo ni abadakoresha agakingirizo.
Yagize ati 'Nawe niba ubishaka umbwire, icyumba ni 3,000frs iyo utarara, hanyuma jye urampa 4,000frs ukoreshe agakingirizo ariko nanakwizeye twasangiye ntakibazo wanakorera aho rwose.'
Uyu ariko nta makuru menshi afite ku ukuntu SIDA yandura kuko yizera ko umugabo wese usiramuye adashobora kwanduza.
Nta gitekerezo cyo kujya kuyipimisha afite keretse ngo igihe cyo gushaka umugabo nikigera kandi nabwo abimusabye.
Ati 'Ubu koko najya kwa muganga gusaba ngo bansuzume? Reka reka, banyita indaya. Nzajyanayo n'uzaba agiye kungira umugore kandi nabwo nabinsaba naho jye rwose sinamugora.'
Nyamara ariko hari urundi rubyiruko rwamaze kwandura rwaganiriye na RBA, rukangurira rugenzi rwarwo kwirinda SIDA, banarusaba kujya kuyipimisha no gufata imiti igabanya ubukana mu gihe basanze barwaye.
Umwe ati 'Jyewe maze kumenya ko nanduye byabanje kungora kubyakira ariko buhoro buhoro narabyakiriye ndetse ntangira gufata imiti igabanya ubukana ubu ntawakwemera ko mfite ubwandu. Nakangurira bagenzi banjye kwirinda ni cyo cyambere kandi basanga baranduye bagafata imiti ubuzima burakomeza.'
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko harimo gutekerezwa uburyo bushya bwaruhura abantu bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, bakajya baterwa urushinge rushobora kumara amezi hagati y'atatu (3) n'atandatu (6) aho guhora umuntu anywa ibinini bya buri munsi.