Uwaciye igikuba ko 'abantu bagiye guhunga Kigali nk'abahunga intambara' yafunzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Nibishaka Theogene watawe muri yombi na RIB ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Kimihurura, akurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y'ibihuha ndetse n'icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yibukije ko abantu batagomba gukoresha nabi uburenganzira bahabwa n'Itegeko Nshinga bwo gutanga ibitekerezo ngo batange ibishobora guteza ibibazo.

Yagize ati 'Uburyo bwose bwakwifashishwa bugomba kuba bwubahiriza ibyo Itegeko Nshinga riteganya. Ku bw'iyo mpamvu ntibikwiriye ko hari umuntu ukwiriye kwihisha inyuma y'imbuga nkoranyambaga agakora ibikorwa bigize ibyaha akeka ko amategeko atamuhana.'

Dr Murangira B. Thierry yakomeje atanga inama agira ati 'RIB irasaba abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga kwibuka ko icyo utakora uri mu bantu utanagikorera ku mbuga nkoranyambaga. Uwo ari we wese, icyo yaba akora cyose, impamvu yaba yitwaza yose, igihe cyose ibyo yakoze bigize icyaha azakurikiranwa nk'uko amategeko abiteganya.'

Nibishaka yafunzwe kubera ibyo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga za YouTube, muri uyu mwaka wa 2023, by'umwihariko akaba yaragaragaye mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube Channel yitwa Umusaraba TV, avugamo ko ubuzima bwa Kigali bugiye kunanira benshi ndetse bamwe bakayivamo.

Hari nk'aho agira ati 'Abantu bagiye guhunga Kigali nk'abahunga intambara yabaye kandi nta ntambara iriho. Ejobundi narababwiye ngo hagiye kubaho inzara idasanzwe, abantu bantera amabuye muri commentaire barabipinga, mugende Kimironko, ibirayi ikilo ni igihumbi na Magana abiri bya Kinigi.'

Akomeza avuga ko abantu benshi bazagararaga muri Nyabugogo bashaka gutaha mu Ntara kuko Kigali izaba yabagamburuje.

Ati 'Nyabugogo igiye guhinduka inkambi mu gihe gito, abantu batanguranwa gukatisha amatike basubira iwabo.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Uwaciye-igikuba-ko-abantu-bagiye-guhunga-Kigali-nk-abahunga-intambara-yafunzwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)