Nk'uko bimaze kumenyerwa kandi, mu mpera z'umwaka hagenda hagarukwa ku byawuranze, ku bantu b'ibyamamare bitwaye neza, abahiriwe nawo cyo kimwe n'abatarahiriwe nawo. Abitwwaye neza kimwe n'abitwaye nabi bikabaviramo kwangwaa nabo barerekanwa.
Kuri ubu hashyizwe hanze urutonde rw'ibyamamare 10 mpuzamahanga byanzwe cyane mu 2023,biturutse ku myitwarire yabo cyangwa ibikorwa bibi bakoze bigatuma bangwa na benshi.Â
Ikinyamakuru Ranker kimenyerewe mu gukora ntonde zitandukanye, cyamaze kwerekana ibyamamare 10 birangije 2023 byanzwe kurusha abandi. Aha bagendeye ku majwi y'abantu 45,000 bemeye gutora kuri murandasi, bagendera ku byamamare byatutswe cyane ku mbuga nkoranyambaga hamwe no mu itangazamakuru.
Urutonde rw'ibyamamare 10 mpuzamahanga byanzwe cyane mu 2023 bitewe n'ibyo bakoze:
1. Vladimir Putin
Umugabo w'igitinyiro,utavugirwamo ku Isi akaba na Perezida w'igihugu gitinyitse cy'u Burusiya, Vladimir Putin, niwe waje ku ikubitiro mu byamamare byanzwe cyane mu 2023. Impamvu nyamukuru uyu mugabo yanzwe n'abantu benshi ngo ni ukubera intambara yashoye mu gihugu cya Ukraine kuva muri Gashyantare ya 2022.
Kuva icyo gihe Putin yagawe n'amahanga kuba yaravogereye iki gihugu akagishozamo intambara imaze umwaka n'amezi icumi, imaze no guhitana ubuzima bw'abenshi. Putin akaba yaragiye atukwa cyane ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bamwise inyanga-mahoro, abandi bakamuvugaho byinshi cyane cyane bakamugayira ko yanze guhagarika iyi ntambara. Ibi byose byatumye aba umuntu wanzwe, watutswe kandi akagawa na benshi muri uyu mwaka.
2. Amber Heard
Umunyamerikakazi ukina filime, Amber Heard, yaje ku mwanya wa Kabiri mu byamamare byanzwe mu 2023. Intandaro yo kwangwa kwe, byaturutse ku kuba yarajyanye uwahoze ari umugabo we mu nkiko witwa Johnny Deep usanzwe ari kizigenza muri Sinema.
Urubanza rw'aba bombi rwatangiye muri 2022, byumwihariko rwagiye rugarukwaho cyane bitewe n'ibyo Amber Heard yashinjaga Johnny Deep birimo nko kuba yaramukubitaga bihoraho. Ibi byatumye Johnny Deep yangwa ndetse akurwa no mu mishinga ya filime yagombaga gukinamo uyu mwaka dore ko kompanyi zitunganya filime zavuze ko zitakomeza gukorana n'umuntu ukubita abagore.
Nyamara nubwo ingaruka nyinshi zageze kuri Johnny Deep, we yakomeje kubihakana avuga ko abeshyerwa. Ukuri ntikwatinze kwagiye hanze ndetse n'amajwi ya Amber Heard yigamba gufungisha Deep kuri telefoni nayo ajya hanze.
 Byaje no kumenyekana ko amafoto yatanze nk'ibimenyetso ko Deep yamukubitaga akamukomeretsa ko byose byari ibinyoma dore ko ngo yishyuye usiga ibirungo (Make Up Artist) ngo amusige ibintu bisa nk'amaraso maze avuge ko ari Deep wamukomerekeje.
Urubanza rwarangiye Amber Heard atswinzwe ndetse ategekwa kwishyura Johnny Deep miliyoni 25 z'amadolari z'indishyi y'akababaro no kuba yaramusebeje bigatuma ahomba akazi muri Hollywood. Ibi byatumye benshi batangira kuvumira ku gahera Amber, binarangira ahise akurwa muri filime 'Aquaman' igice cya Kabiri kuko DC Comics iyitunganya yitandukanije nawe. Ibi nibyo byatumye Amber Heard yangwa biturutse ku kuba yarabeshyeye Deep wamamaye muri filime za 'Carrabean Pirates'.
3.Meghan Markle na Prince Harry
Uretse kuba aba bombi bari mu byamamare byavuzwe cyane mu 2023, ngo ntabwo kuba baravuzwe cyane baravugwaga ibyiza cyangwa bashimwa ahubwo ngo inshuro nyinshi bagarukwagaho batukwa, bashinjwa kubesyera umuryango w'i Bwami.
Aba bombi kandi ngo banzwe cyane mu Bwongereza kurusha ahandi hose. Impamvu yo kwangwa kwa Prince Harry n'umugore we Meghan Markle, ngo ni filime bise 'Meghan & Harry' banyujije kuri Netflix. Iyi filime yagarukaga ku rukundo rwabo ariko kandi inibanda ku mpamvu bavuye i Bwami, bakajya gutura muri Amerika bitewe n'ubwumvikane buke hagati yabo n'i Bwami.
Iyi filime yaje ikurikiye igitabo Harry yanditse yise 'Spare' aho naho yibasiyemo umuryango we, akanamena amabanga yawo. Ibi byatumye iyi Couple ishinjwa gukoresha ibinyoma ibeshyera umuryango w' i Bwami mu rwego rwo kugirango biyinjirize amafaranga. Ibi byabaye intandaro yo kuvugwa nabi no kwangwa bashinjwa kubeshya bagamije inyungu zabo.
4. Bill Cosby
Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime, Bill Cosby, w'imyaka 86Â wafunzwe imyaka 3 azira gufata ku ngufu umukobwa bigatuma izina rye risubira inyuma ndetse akanangwa. Uyu mwaka yongeye kugarukwaho cyane nyuma y'uko abagore 9 bamujyanye mu nkiko muri Kamena, bamushinja ko yabafashe ku ngufu mu bihe bitandukanye. Uyu mugabo byatumye yongera kwangwa no gutukwa ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bavugaga ko mu 2021 yafunguwe atari abikwiriye ahubwo ko akwiye gusubizwa muri gereza.
5. Donald Trump
Umuherwe akaba n'umunyapolitiki, Donald Trump, wabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,nawe ari mu byamamare byanzwe mu 2023. Uyu mugabo utajya ubura mu ntonganya n'abanyapolitiki bagenzi be, yanzwe cyane bitewe n'amagambo yagiye avugira ku rubuga rwe yashinzwe rwa 'Truth Social' nyuma yo kwirukanwa kuri X na Instagram. Trump ngo uyu mwaka yaranzwe no gukoresha amagambo asesereza benshi bigatuma yangwa.
6. Jada Pinkett Smith
Icyamamare muri Sinema, Jada Pinkett Smith, nawe ntiyatanzwe kuri uru rutonde rw'ibyamamare byanzwe mu 2023. Uyu mugore w'icyamamare Will Smith ngo kuva uyu mwaka watangira kugeza ubu yaranzwe no kumena amabanga y'urugo rwe, gukaruka cyane ku rukundo rwe na nyakwigendera Tupac Shakur hamwe n'ibindi yagiye atangaza kuri we bitashimishije benshi.
Byaje gufata indi ntera ubwo yasohoraga igitabo yise 'Worthy' kigaruka ku mateka y'ubuzima bwe, gusa nanone kibanda ku rugo rwe na Will Smith. Ibi byatumye anengwa na benshi ndetse ku mbuga nkoranyambaga bamwe bamusabaga kudakomeza kuvuga ibye n'umuryango we. Kuba Jada yaravuze ko iyo Tupac adapfa ariwe barikuba babana, kuba yaraciye inyuma Will Smith akaryamana n'umuhanzi August Alsina n'ibindi byatumye yangwa n'abatari bake,binatuma ahita akuraho aho abantu bashyira ibitekerezo kuri instagram (Coments) kuko yarakomeje gutukwa.
7. Ellen DeGeneres
Umunyarwenya akaba n'umushoramari, Ellen DeGeneres, unafite ikigo yashinze mu Rwanda i Musanze, ari ku mwanya wa 7 mu byamamare 10 byanzwe mu 2023. Impamvu uyu mugore yanzwe na benshi ngo byatewe n'ibirego by'abantu 3 bahoze ari abakozi be mu kiganiro 'The Ellen DeDeneres Show' cyanyuraga kuri televiziyo ya ABC. Aba bakozi be bamushinje kubambura no kubafata nabi mu kazi. Ibi byatumye hatangwa n'ubundi buhamya buvuga ko Ellen asanzwe afata nabi abakozi be. Ibi byose byatumye agarukwaho ndetse anasohora ibaruwa asaba imbabazi gusa ntibyabuza ko benshi bari bamaze kumwaga.
8. Ezra Miller
Umukinnyi wa filime Ezra Miller, wari ufite ahazaza heza i Hollywood, gusa ibye bigasa nk'ibihagaze bitewe n'uko uyu mwaka yajyanywe mu nkiko n'abakobwa babiri bose bamushinja kuba yarabafashe ku ngufu no kubaha ibyo kunywa birimo ibinini bisinziriza maze akabishimishirizaho. Ibi byose byatumye Ezra Miller ahita akurwa muri filime yagombaga kugaragaramo ndetse anatukwa ku mbuga nkoranyambaga. Umubare w'abantu ngo bamututse cyane higanjemo igitsina gore.
9. Chris Brown
Kugira urugomo, kurwanira mu tubyiniro, kujyanwa mu nkiko biri mu byatumye icyamamare Chris Brown cyangwa na benshi mu 2023. Byumwihariko muri Gicurasi hasohotse amashusho ye avuga ko adakunda abiraburakazi ariyo mpamvu abyarana gusa n'abanyaziya (Asians) kuko akunda abakobwa baho. Ibi byatumye atukwa, akandagazwa gusa nawe yaje kubisabira imbabazi avuga ko mu by'ukuri atanga abiraburakazi ahubwo aruko iyo bigeze mu rukundo ataribo bamukurura.
Ibye byakomeje kuzamba ubwo yajyanwaga mu nkiko n'umugore imbwa ye yariye akanga kumuvuza. Ibi byatumye hibazwa uburyo umuhanzi ukize nka Chris Brown yabura amafaranga yo kuvuza umuntu byongeye umuntu wariwe n'imbwa ye. Ibi byose byatumye Chris Brown arushaho kwangwa no kuba iciro ry'imigani mu bantu.
10. Oprah Winfrey
Umuherwekazi Oprah Winfrey yaje ku mwanya wa cumi mu byamamare bidakunzwe na gato mu 2023. Uyu ngo kuba yaranzwe byose yabitewe nuko mu kiganiro cye yerekanye urugendo yanyuzemo rwo gutakaza ibiro akavuga ko ari siporo nyinshi na regime byamufashije kunanuka ndetse akabishishikariza n'abandi.
Oprah Winfrey yaje kwivamo ubwo nyuma yavuze ko kunanuka kwe abikesha ibinini bya 'Ozempic' bigezweho mu byamamare muri Amerika aho babikoresha mu gutakaza ibiro byinshi mu gihe gito. Ibi byatumye ahita yitwa indyandya n'umunyabinyoma washishikarizaga abantu ibyo we atakoze. Gufatwa nk'umubeshyi mu mboni z'abantu benshi bamufatiragaho urugero byatumye ahita yangwa.