Tangawizi isangwa henshi mu ngo zacu ndetse tuyifashisha cyane mu kwivura indwara zimwe na zimwe ariko nubwo igira akamaro kanini hari abantu batemerewe kuyikoresha kuko yagira ingaruka mbi ku buzima bwabo aho kubakiza.
Â
Â
Tangawizi, umuti ukomeye cyane kandi w'umwimerere
Tangawizi yifashishwa mu kuvura inkorora, ibicurane na bumwe mu burwayi bwo mu muhogo.Tangawizi yongerwa mu cyayi no mu biryo kugira ngo bigire impumuro nziza n'uburyohe bwisumbuyeho.
Â
Tangawizi kandi ifasha mu gukira umutwe, kuruka, gufungana mu mazuru n'ibindi, si ibyo gusa kuko Tangawizi ikora nk'ifunguro rifasha mu gutakaza ibiro.
Â
Ifasha umubiri wawe gutuma ukora cyane, bigatuma udahora ushonje cyane. Ni nziza ku igogora, ifasha ku barwaye igifu ndetse n'ikora neza ry'umutima.
Â
Tangawizi inakura imyuka y'umurengera mu mara no mu gifu. Tangawizi kandi ifasha mu itembera ryiza ry'amaraso , igabanya kuribwa mu ngingo cyangwa kuribwa imitsi. Tangawizi ifite n'akamaro gakomeye mu gutuma ibisebe bikira vuba.
Â
Nubwo tubonye akamaro ntagereranywa ka Tangawizi , ntabwo ikoreshwa na buri wese nkuko urubuga Bold Sky rwandika ku buzima rubitangaza ari nayo mpamvu tugiye kurebera hamwe abantu batemerewe kuyikoresha urebe niba uri muri icyo cyiciro.
Â
Abantu bamwe batekereza ko Tangawizi nta ngaruka mbi yagira ku muntu kuko ari icyatsi, nyamara ishobora guteza ibibazo ku bantu bamwe na bamwe. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ngaruka mbi za Tangawizi ku bantu bagomba kwirinda kuyikoresha.
Â
Abagore batwite
Tangawizi ishobora kugira ingaruka mbi igihe umugore ayikoresheje atwite. Icyo twakwita ibitera imbaraga karemano biba muri Tangawizi bishobora gutera umugore kugira ibise mbere y'igihe.Ibi nibyo bishobora gutuma umwana avuka igihe kitageze ari nayo mpamvu abagore batwite bagirwa inama yo kudakoresha Tangawizi mu buryo ubwo aribwo bwose.
Â
Abantu bashaka kubyibuha n'abafite ibiro bikeya
Tangawizi ni umwe mu miti myiza ifasha gutakaza ibiro. Izamura uburyo umubiri ukoramo ubundi ikagabanya ubushake bwo kurya. Iyi niyo mpamvu abantu bashaka kubyibuha ndetse n'abafite ibiro bikeya cyane badakwiriye gukoresha Tangawizi.
Â
Abantu barwaye zimwe mu rwara z'amaraso
Tangawizi ifasha mu gutembera neza kw'amaraso agana mu bindi bice by'umubiri. Aka ni kamwe mu kamaro k'ingenzi ka Tangawizi ku mubiri w'umuntu. Ariko ku bantu bafite uburwayi bw'amaraso nk'abanywa imiti ituma amaraso yabo avura cyangwa se abarwaye 'haemophilia'(uburwayi butuma iyo umuntu akomeretse, amaraso atinda kuvura ngo bihagarare), Tangawizi ntibaba bagomba kuyikoresha mu buryo ubwo aribwo bwose.
Â
Abantu banywa imiti
Muri rusange abantu baba bari kunywa imiti y'uburwayi ubwo aribwo bwose bagomba kwirinda gukoresha Tangawizi.
Â
Tangawizi izamura cyangwa ikagabanya ubukare bw'imiti. Ituma ubukare bwa 'aspirin' n'indi miti ituma amaraso atavura. Mu rundi ruhande ahubwo igabanya ubushobozi bw'imiti ituma amaraso avura. Indi miti itagomba kunywebwa umuntu akanakoresha Tangawizi harimo irinda umuvuduko w'amaraso n'imiti irinda diyabete
SRC: Umuryango
The post Waba uziko hari abantu batemerewe kunywa Tangawizi? Byinshi kuri yo appeared first on The Custom Reports.
Source : https://thecustomreports.com/waba-uziko-hari-abantu-batemerewe-kunywa-tangawizi-byinshi-kuri-yo/