Uko umuziki nyarwanda urushaho gutera imbere, ni nako abawufitemo impano mu buryo bumwe cyangwa ubundi bagenda bigaragaza.Â
Muri iki gihe, u Rwanda rusigaye ruri mu bihugu bibarizwa muri Afurika bifite ababyinnyi b'abahanga, kandi bakora uko bashoboye bakagaragaza impano zabo cyane cyane bifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Muri mashusho y'indirimbo z'abahanzi nyarwanda batandukanye, hari ababyinnyi bakunze kwifashishwamo, bakagira uruhare mu gukundwa kw'izo ndirimbo no kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Umwe muri aba babyinnyi uzwi cyane ku izina rya Jojo Breezy aganira na InyaRwanda yatangaje ko kuri we, uyu mwaka wa 2023 wabaye uwo gukora cyane bitewe n'ibikorwa bikomeye byabereye mu Rwanda.
Yagize ati: '2023 ni umwaka mbona wihuse cyane ariko na none wabayemo ibikorwa byinshi. Njyewe akenshi nkorana n'abahanzi, hari indirimbo nyinshi nagiye ngaragaramo zirimo iza ba Bruce Melody, Chris Easy, Marina n'abandi.
Twanabyinnye kuri stage zikomeye zabereye mu gihugu cyacu, uyu mwaka wabaye muto ariko wabayemo ibintu byinshi.'
Jojo Breezy yakomeje avuga ko muri uyu mwaka hari byinshi byiyongereye mu mwuga wabo, haba ku bijyanye no kubona akazi gahagije, kunguka ubumenyi ndetse no kubaka izina.
Yasobanuye ko nubwo hari imbogamizi bahgihura na zo bitakiri ku rwego rukomeye nka kera, kubera ko mbere wasangaga bigorana kumvisha abanyarwanda ko umwuga wo kubyina  watunga umuntu kandi akabaho neza. Yatangaje ko we abona imitekerereze imaze guhinduka, kubera ko abahanzi bamaze gusobanukirwa akamaro k'umubyinnyi mu kumenyekanisha ibihangano bye.
Ati: 'Uyu mwuga umaze kugera ahantu hashimishije, biri gutanga icyizere, kuko kurubu nta ndirimbo igisohoka itagaragayemo ababyinnyi, nta gitaramo gikomeye kikibera mu Rwanda kitarimo ababyinnyi, ibyo byose ni inyerekana ko kubyina bimaze kugera ku rundi rwego. Biratwereka kandi ko mu minsi iri imbere, ababyinnyi bagiye kujya banitabazwa ku rwego mpuzamahanga kuko natwe nk'ejobundi twari twagiye mu Burundi badutumiye, rero navuga ko hari icyizere.'
Jojo Breezey umaze imyaka irenga 10 abyina, yahamije ko uyu mwuga umutunze ndetse ko kugeza ubu nta kandi kazi akora ka buri munsi uretse kubyina gusa. Yatangaje ko muri uyu mwaka yungutse amafaranga menshi cyane bitewe n'ibikorwa biremereye yagiye agaragaramo, harimo n'ibizwi nka 'Challenges' yatangije ku mbuga nkoranyambaga.
Shakira Kay nawe uri mu babyinnyi bakomeje guhagararira neza u Rwanda mu bijyanye n'imibyinire, yaganiriye na InyaRwanda maze atangaza ko  uyu mwaka wabaye uw'umugisha kuri we ndetse n'umwuga we muri rusange.
Yagize ati: 'Uyu mwaka ni umwaka w'umugisha kuri njyewe, wanjyejeje kure mu mwuga wanjye kuko niwo mwaka nakozemo cyane nkagira n'amahirwe yo kubyina kuri stage zikomeye nka Giants of Africa, Trace Awards, Move Afrika n'izindi nyinshi. Ni umwaka nakozemo cyane kandi nkabonamo umusaruro ushimishije.'
Shakira yatangaje ko yagize igitekerezo cyo kuzaba umubyinnyi afite imyaka 7 gusa, kuko na nyirakuru yari umubyinnyi, ndetse akura n'ababyeyi be bamutera imbaraga bamubwira ko azi kubyina cyane.
Ati: 'Kugira ngo mbe uwo ndiwe mbikesha abanteye imbaraga bakambwira ko nshoboye bakanantinyura, barimo umuryango wanjye, inshuti n'abakunzi banyereka urukundo mu byo nkora. Ni impano kuko ntibyangoye kubimenya.'
Uyu mukobwa yasabye abagifite imyumvire mibi kuri uyu mwuga kuyikuramo, kuko usanga aribo badindiza bakanaca intege abifuza kuba ababyinnyi kandi mu by'ukuri ari akazi nk'akandi gatunga ukitwayemo neza. Shakira, yanaboneyeho gusaba abanyarwanda gukomeza kubashyigikira mu bikorwa byabo bya buri munsi mu rwego rwo kuzamura uyu mwuga n'abawukora.
Muri uyu mwaka, mu babyinnyi bamaze kubigira umwuga bigaragaje cyane harimo General Benda, Jojo Breezey, Shakira Kay, Divine Uwa, Uwase Bianca, Saddie Vybez, Cc.djamilaaa, Guy Young King, n'abandi.
Divine Uwa, ni umwe mu babyinnyi bigaragaje cyane muri 2023
General Benda ari mu babyinnyi basoje umwaka bayoboye ku mbuga bkoranyambaga  Â
Shakira Kay, ari mu babyiniye ibikomerezwa byaje gutaramira i Kigali muri uyu mwaka
Yagize inzozi zo kuzaba umubyinnyi ku myaka 7 gusa
Jojo Breezey umaze imyaka irenga 10 mu mwuga wo kubyina
Kuri ubu, atunzwe no kubyina gusa
Saddie Vybes ari mu bagaragaye kuri 'Stage' zikomeye mu 2023
Cc.djamillaaa ukomeje kuzamuka neza muri uyu mwuga