Winston Duke yabuze mu gitaramo cya Kendrick... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Winston wamamaye binyuze muri filime zirangajwe imbere na 'Black Phanther' yari ku rutonde rw'abashyushyarugambaga bagombaga kuyobora iki gitaramo cyaririmbyemo Kendrick Lamar, Bruce Melodie, Zuchu na Ariel Wayz ariko siko byagenze.

Ibi birori byayobowe n'umunyarwenya akaba n'umunyamakuru Arthur Nkusi, umukinnyi kandi uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga w'Umunya-Kenya, Azziad Nasenya, umunyamakuru Jackie Lumbasi ndetse n'umunyamakuru w'ikigo cy'Igihugu cy'Itangzamakuru, Davy Carmel.

Mu gihe cy'amasaha arenga atanu iki gitaramo kimaze kiba, ntawigeze aca iryera Winston Duke ndetse ntihatangajwe impamvu atabonetse muri iki gitaramo.

Mu itangaro rigenewe abanyamakruu ryasohotse mu minsi ishize, Winston usanzwe ari Ambasaderi wa Loni mu by'Ubukerarugendo yari yavuzemo ati 'Ibishoboka ku Rwanda na Afurika yose ntibigira umupaka. 

Ntewe ishema no kugira uruhare muri iki gikorwa cya mbere cya Move Afrika muri Kigali nziza. Iki ntabwo ari igitaramo gusa, ni intangiriro y'impinduka ku myidagaduro muri Afurika, bikazagira impinduka z'igihe kirekire ku bukungu mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku Mugabane.'

Ni cyo gitaramo cya mbere uyu mugabo yari agiye kuyobora nyuma yo guhabwa ubwenegihugu.

Winston azwi cyane binyzue muri 'Black Panther', filime y'imirwano igaruka ku mibereho y'igihugu gihimbano cyo muri Afurika cyiswe 'Wakanda'  gikoresha  ikoranabuhanga rihambaye.

Umwami w'icyo gihugu yaje gupfa maze umwana we witwa T'Challa wabaga mu mahanga, agaruka iwabo aje gusimbura se ku butegetsi.

Mbere y'uko ajya ku butegetsi ariko igihugu cye cyatewe n'umwanzi wari ugambiriye guteza intambara y'Isi yose ahereye muri icyo gihugu cya Wakanda.

Byabaye ngombwa ko T'Challa atabara maze yambara umwambaro umuha imbaraga zidasanzwe unamuha isura nk'Igisamagwe cyangwa 'Black Panther'.

Role ya T'Challa yakinnwaga na Chadwick Boseman witabye Imana nta wundi wigeze uyifata ahubwo mu gice cya kabiri giheruka kujya hanze, umukobwa we witwa Shuri niwe ukina ashaka guhorera se T'Challa witabye Imana mu buzima busanzwe bakabihuza na filime.

Iki gice cya kabiri cya Black Panther cyayoboye na Ryan Coogler wayoboye n'icya mbere.

Black Panther ni imwe muri filime zakunzwe cyane, aho bibarwa ko yinjije arenga miliyari y'amadorali.

Ni yo ya mbere iri mu cyiciro cy'izizwi nka 'superhero films' yegukanye igihembo cya filime ifite amashusho meza mu bihembo muri Oscar. 

Umunyamakuru Jackie Lumbasi na Davy bafatanyije kuyobora iki gitaramo Â 


Nkusi Arthur na Azziad bafatanyije kuyobora iki gitaramo cyaranzwe n'ubwitabire bwo hejuru


Umuraperi Kendrick Lamar yashimangiye ibigwi yagwijeho mu buzima bwe


Perezida Kagame yashimye umuryango Global Citizen watangije ibitaramo bya "Move Afrika" mu Rwanda


 Ariel Wayz yifashishije basaza be ku rubyiniro Kivumbi na Bruce The 1st

Umuhanzikazi Zuchu wo muri Tanzania yataramiye i Kigali, atahana umutima wishimye


Bruce Melodie yaririmbye yitaye cyane kuri zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye 

REBA VIDEO IGARAGAZA UKO KENDRICK LAMAR YITWAYE MURI IKI GITARAMO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137332/winston-duke-yabuze-mu-gitaramo-cya-kendrick-lamari-i-kigali-137332.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)