Yaba ari umusimbura mwiza wa Haruna Niyonzima mu ikipe y'igihugu Amavubi! Umusore ukina mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere i Burayi yatangaje ko agize amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi atazuyaza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'umunya-Côte d'Ivoire ariko ufite inkomoko mu Rwanda, Jean Morel Poé w'imyaka 26 ukinira FC Kryvbas Kryvyi Rih mu cyiciro cya mbere muri Ukraine, yavuze ko agize amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi atazuyaza.

Uyu musore akinana na kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Djihad Bizimana muri iyi kipe, ndetse bombi nibo batsinze ibitego mu mukino wa shampiyona uheruka batsinzemo Oleksandria 2-1.

Jean Morel Poé asanzwe akina mu kibuga hagati ariko asatira ndetse akaba ashobora kunyura ku ruhande asatira ku mwanya umwe nka Haruna Niyonzima utagihamagarwa mu Mavubi, avuga ko afite inkomoko mu Rwanda kuko sekuru ubyara nyina yari umunyarwanda.

Avuga ko amaze iminsi akurikirana imikino y'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse n'uheruka wa Afurika y'Epfo yawurebye, agize amahirwe agahamagarwa bizaba ari byiza cyane kuri we.

Ati 'kuri ubu nzagerageza gukora ibintu byiza mu ikipe yanjye hano, hanyuma ikipe y'igihugu nimpamagara bizaba ari byiza.'



Source : https://yegob.rw/yaba-ari-umusimbura-mwiza-wa-haruna-niyonzima-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-umusore-ukina-mu-ikipe-yo-mu-cyiciro-cya-mbere-i-burayi-yatangaje-ko-agize-amahirwe-yo-guhamagarwa-mu-ikipe-yigihugu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)