Yabaye umuhanzi wa gatandatu ubigezeho! King... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2023, uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo 'Ubanguke' yanditse kuri konti ye ya Twitter amagambo yaherekejwe no gutangaza ko ari gukora kuri album ye nshya.

King James wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ganyobwe', yakoresheje amagambo agirana inama buri wese ko uko ugenda utera imbere ari nako ubona ko hari ibidafite akamaro ukabireka.

Yavuze ati 'Iyo umaze kumenya ko ibintu byinshi bihindukana n'ibihe hari ibidafite akamaro wiga kureka.'

InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko King James yamaze kurangiza zimwe mu ndirimbo zigize Album ye ya munani, kandi iriho indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi.

Ni album agiye gushyira hanze, nyuma y'uko Album ye ya karindwi yise 'Ubushobozi' yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki n'abafana be muri rusange.

Yigeze gutangaza ko binyuze ku rubuga rwe rwa Internet yise Zana Talent.com, Album ye ya karindwi yayisaruyemo arenga Miliyoni 60 Frw.

King James yabaye umuhanzi wa 6 kugeza ubu wabashije kugeza kuri Album umunani

Muri Mutarama 2016, umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Cecile Kayirebwa yasohoye album ya munani yise 'Urukumbuzi' igizwe n'indirimbo 11 zirimo Intumwa Zanjye, Abuzukuru, Inzozi Data Yandoteye, Kuki Mwampishe, Uzanter' Irungu, Rwagasana, Rwego Rw' Ingenzi, Ubutumwa, Mbatez' Igitego n'iyitwa Amatage.

Muri Nzeri 2022, Ezra Kwizera usanzwe ari Producer yasohoye album ya munani yise "Journey' (urugendo)", igaruka ku rugendo rw'ubuzima bwe n'abandi. Iriho indirimbo 11 zirimo 'Rukundo', 'Bolingo', 'Omukwano' yakoranye na Sintex, 'Sifa', 'Songa', 'Ninani' na Nicolas Peks, 'Ajabu' yakoranye na Mani Martine, 'Journey to Mali', 'Mavuta', 'Ameena' ndetse na 'Mama'.

Nicolas Peks uri kuri iyi album, ni umuhanzi wo mu Burundi wamenyekanye mu ndiirmbo 'Kugasozi' n'izindi. Iyi album ye yumvikanamo ibicurangisho bya Kinyarwanda n'ibya kizungu.

Mu Ukuboza 2021, umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamamaye mu muziki wo kuramya Imana nka Tonzi, yatangaje isohoka rya Album ye ya munani yise 'Amakuru' iriho indirimbo umunani.

Tonzi yigeze kubwira InyaRwanda ko atorohewe no guhitamo izina ry'iyi Album, bitewe n'ukuntu buri ndirimbo iriho ari nziza, ariko ko byarangiye ayise 'Amakuru'. Ni Album avuga ko ikubiyeho ubutumwa bw'ubuzima busanzwe, ubuhamya n'ibindi.

Ati 'Rero guhitamo izina narasenze ndavuga nti 'Mana iyi Album ndayita gutya ariko izina 'Amakuru' rikomeza kuganza muri njye."

Tom Close agejeje Album icyenda, kuko aherutse gushyira hanze iyo yise 'Essence', kandi aherutse kubwira InyaRwanda ko yanatangiye urugendo rwo gukora album ya cumi.

Ni album iriho indirimbo 13 ziganjemo cyane abaraperi. Iriho indirimbo 'A voice note' yakoranye na Bull Dogg, 'Finally' yakoranye na Wezi wo muri Zambia, 'Fly away', 'Inside', 'Kampala' yakoranye na A Pass wo muri Uganda;

'Superwoman' yakoranye na Sat-B wo mu Burundi, 'Be my teacher', 'The One', 'Party', 'Feelings' yahuriyemo na B-Threy, 'My Number One' yakoranye an Nel Ngabo na Riderman, 'Don't worry' ndetse na 'Mariwe'.

Mu Ukwakira 2021, Massamba Intore yatangiye urugendo rwo gusohora indirimbo zigize Album y'umurage ya 11. Ni album iriho indirimbo zivuga ku butwali, urukundo, ubukwe, ubupfura n'ibindi.

Massamba yabwiye InyaRwanda ko iyi Album ari iy'umurage kubera ko yiganjeho indirimbo za Se Sentore Athanase. Ati 'Ni Album y'umurage, kuko yiganjemo iz'umubyeyi sentore.'

Yavuze ko indirimbo zose ziri kuri iyi Album zifite igisobanuro kinini mu buzima bwa Se Sentore Athanase witabye Imana. 

Ati "Indirimbo ze zihuriye ku mateka ye y'ubuhunzi ashishikariza abantu gutaha, izindi zihuriye ku ndirimbo zibyinwa z'itorero zivuga intore, zivuga abakobwa, izindi zivuga ku gutarama; gushishikariza abantu gutarama, ariko abantu babuze kandi cyangombwa,"



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137140/yabaye-umuhanzi-wa-gatandatu-ubigezeho-king-james-yateguje-album-ya-8-137140.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)