Yabazwe inshuro 5 mu mezi 2 - Agahinda gakomeye ka Taddeo Lwanga wa APR FC wapfushije se #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Umukinnyi w'Umugande ukinira APR FC, Taddeo Lwanga ari mu gainda gakomeye nyuma yo gupfusha se umubyara.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023 ni bwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yatangaje iby'uruofu rwa se.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Lwanga yavuze ko se yari amaze igihe arwaye aho yabazwe inshuro 5.

Ati "mu by'ukuri warwanye neza. Nyuma yo kubagwa inshuro 5 mu mezi 2, wakomeje kugaragaza ko ukomeye. Ubugingo bwa we buruhukire mu mahoro Papa."

Ni nkuru y'incamugongo ikaba yasanze Lwanga i Huye aho APR FC iri bukine na Amagaju FC uyu munsi tariki 11 Ukuboza 2023 mu mukino w'umunsi wa 15 ari na wo usoza igice kibanza cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2023-24.

Taddeo Lwanga wakiniye amakipe atandukanye, akaba ari mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu mu myaka 2 yayisinyiye.

Se Taddeo Lwanga yitabye Imana
Lwanga ari mu gahinda gakomeye



Source : http://isimbi.rw/siporo/Yabazwe-inshuro-5-mu-mezi-2-Agahinda-gakomeye-ka-Taddeo-Lwanga-wa-APR-FC-wapfushije-se

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)