Dabijou si mushya mu myidagaduro ariko na none muri ibi bihe ni gacye agaragara mu birori n'ibitaramo.
Kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023 ubwo Yago yamurikaga umuzingo we wa mbere yise 'Suwejo' muri Camp Kigali, Dabijou ari mu baje kumushyigikira.
Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Yago yagarutse kuri uyu mukobwa anahishura uko yamushyigikiye mu muziki we.
Mu magambo ye ati: 'Ubundi ndamushimira, ari mu bantu baje bansanze ku rubyiniro banjugunyaho amadorali, Imana imuhe umugisha.'
Ashimangira iyi ngingo ati: 'Sinatinya kuvuga ko hari ikintu yakoze ku muziki wanjye yaragikoze ndamushimira. Hari nk'indirimbo yanjye yagiyemo 'Si Swing', kuba yaremeye kumpa ubwo bufasha.'
Yongeraho ati'Nta mafaranga yansabye kugira ngo ajye mu ndirimbo yanjye ahubwo yayiteye inkunga, urumva icyo kintu ukuntu kirenze.'
Akomeza agira ati: 'Yarayumvise arayikunda aravuga ati iyi ndirimbo ndayitangaho igihumbi cy'amadorali [Asaga Miliyoni 1.2Frw]".Â
"Ndamushimira cyane umutima yagize wo kunshyigikira. Imana imuhe umugisha kandi umugisha musabiye Imana izawumuhe.'
Dabijou Bijou ari mu bakobwa bakurikirwa n'abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga. Mu minsi yashize hagiye humvikana amakuru ko yaba ari mu rukundo na Harmonize wikundira abakobwa bateye nka we [Nk'ibisabo].Ibyishimo byari byose kuri Dabijou w'imbonekarimwe mu bitaramo witabiriye igitaramo cya Yago ari kumwe na Bob ProYago yahishuye ko Dabijou yamuteye inkunga y'asaga Miliyoni y'amanyarwanda yamufashije gutunganya amashusho ya 'Si Swing'Â Dabijou yamamaye mu myidagaduro kuva mu myaka yo hambere gusa ni gacye muri iki gihe aboneka mu bitaramo, ariko yitabiriye icya Yago bakoranye kandi banafitanye ubucuti