Yakoze ibintu bya kigoryi - KNC nyuma yo guts... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza, nibwo ikipe ya Gasogi United yakiriye ikipe ya Mukura Victory Sports, mu mukino w'umunsi wa 14 wa shampiyona. Uyu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, warangiye Mukura Victory Sports itsinze Gasogi United ibitego 4-2.

Mu kiganiro gito n'itangazamakuru, KNC yafashwe n'ishavu avuga ko umunyezamu we yakoze ibintu bya kigoryi. Yagize at: i"Icya mbere navuga ko uyu mukino ntabwo nabona icyo nawuvugaho. Biragoye kuko n'umuntu warebye uyu mukino yavuga ko ari umukino dutakaje;

Kubona umunyezamu ukora ibintu bya kigoryi, udashobora gutekereza ibintu nka biriya? Ukabona abantu bakajya gusimbuza umukino bakawurekura ubibona? Njye ntekereza ko igihe kigeze ngo dukore impinduka, kandi ntekereza ko ibi hari umuntu ugomba kubizira."

Amakuru ava ku ruhande avuga ko KNC yagiye mu rwambariro akabwira nabi cyane umutoza we Kirasa, ndetse hakaba hari n'abakunzi b'iyi kipe yabwiye ko umutoza agomba kumwirukana.

Kirasa ashobora kudakomezanya na Gasogi United 

KNC yatanze Interview nto kuva yashinga ikipe ya Gasogi United, kuko ikiganiro cy'itangazamakuru cyamaze amasezerano 44

Ntabwo KNC yishimiye uko abakinnyi ba Gasogi United bitwaye 

Mbirizi Eric ni we watsinze igitego cya mbere cya Gasogi United 


Mukura Victory Sport yahaye Gasogi United isomo rya ruhago



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137422/yakoze-ibintu-bya-kigoryi-knc-nyuma-yo-gutsindwa-na-mukura-yitendetse-ku-munyezamu-numutoz-137422.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)