'Boss yansanze ryamye amanura ikariso aransambanya antera inda anyanduza na SIDA ' – VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akenshi biragora kuvuga ubuhamya gusa nanone hari abahitamo kuvuga ubuhamya bwabo kugira ngo babohoke ndetse babohore n'abandi.

 

Mu kiganiro na Gerard Mbabazi , umugore yashize amanga avuga uburyo umukoresha we yamusambanyije yabanje kumukuramo ikariso.

 

Mu kiganiro na Gerard Mbabazi kuri Channel ye ya YouTube [Inkuru yanjye] , yagize ati:'Ariko uwo munsi ndwaye ,twahise turyamana.Yangejeje murugo nyine nk'umuntu wanyitayeho , uwo munsi turyamanira aho yari yanshumbikishirije.

 

Uwo munsi nari ndwaye avuye kumvuza, nawe urabizi ukuntu imiti ya Maraliya. Ubwo yangezeho , akora ibyo akora nk'amasegonda aba amvuyeho.

 

Narindi muto ntabwo ntamenye ibyo arimo na cyane ko nta namasegonda byamaze.Yabikoze nk'ababandi babikora , bakabikora nko kubipa , ariko urumva narindwaye , biranshanga kandi urumva yari na Boss wanjye.Ubwo rero basanga ndwaye SIDA, Sida natinyaga iba ingezeyo nyigejejweho na Boss'.

 

Uyu mubyeyi yemeje ko bamupimye SIDA ubwo yari atwite agiye kwamuganga , aba arinabwo bayimusangamo.Yavuze ko kandi ibibazo byinshi byatumye anywa inzoga nyuma y'aho yashakanye n'umugabo akajya amuca inyuma , abagore be nabo bakajya bamutuka kubera ibyuririzi by'indwara ya SIDA byari bitangiye kumugaragaraho.

 

Muri iki kiganiro , bagiranye na Gerard Mbabazi.Twahisemo kukibasangiza kugira ngo murebe ikiganiro cyose.

The post 'Boss yansanze ryamye amanura ikariso aransambanya antera inda anyanduza na SIDA ' â€" VIDEO appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/boss-yansanze-ryamye-amanura-ikariso-aransambanya-antera-inda-anyanduza-na-sida-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)