Yazize amashusho yayo! Impamvu indirimbo ya T... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ukuboza 2023, mu masaha ya nimugoroba indirimbo Ni Forever ya The Ben yakuwe ku rubuga rwa YouTube aho yari imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni bishimiye ubutumwa n'amashusho agize iyi ndirimbo.

Kuva yakurwa kuri YouTube, nta kintu The Ben nyiri indirimbo yari yatangaza dore ko muri ayo masaha yakurwaga kuri YouTube yari yibereye mu gitaramo cy'inshuti ye Israel Mbonyi barimo baramya ndetse bashima Imana muri BK Arena.

Iyo ugerageje kureba ku rubuga rwa Youtube, usanga uwareze iyi ndirimbo kugira ngo ikurweho ari Drone Skyline Ltd akaba ari kompani ifata amashusho yifashishije indege nto izwi nka Drone haba mu bucukuzi bw'amabuye y'ahaciro, kubaka imihanda ndetse n'ibindi bikorwa byose bifitanye isano no gufata amashusho ahantu hanini cyane.

Ukimara kubona kompanyi ikoresha drone mu gufata amashusho yareze, uhita umenya neza ko hari amashusho yakoreshejwe mu ndirimbo yafatishijwe iyo drone ariko agakoreshwa mu buryo budaciye mu mucyo bityo nyiri amafoto ntiyishimire uburyo yakoreshejwemo hanyuma akarega iyo ndirimbo kuri YouTube.

Amakuru yizewe InyaRwanda ifite, ni uko mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ya The Ben nta ndege nto (Drone) yakoreshejwe ahubwo bifashishije amashusho ya Drone yafashwe kera hanyuma bayashyira mu mashusho y'indirimbo Ni Forever.

Ayo mashusho yakoresheje yafashwe kera, ni agaragaza Nyungwe indirimbo igitangira hagakurikiraho amashusho agaragaza Pamella na The Ben basa nk'aho berekeza muri Nyungwe. Iyo uyitegereje neza usanga ayo mashusho atandukanye cyane atarafashwe uwo munsi.

Ayo mashusho agaragaza agace gato ka Nyungwe, niyo yabaye imbarutso yo kugira ngo indirimbo Ni Forever ya The Ben ikurwe kuri YouTube nyuma y'iminsi icyenda gusa abantu bakiyikunze cyane bikagaragarira mu mubare munini cyane w'abari bamaze kuyireba.

Kugira ngo iyi  ndirimbo yongere kugarurwa kuri YouTube, byasaba ko The Ben yagirana ibiganiro na Drone Skyline Ltd hanyuma agatanga ibyasabwa kugira ngo bumvikane indirimbo yongere irekurwe igaruke kuri YouTube.

Si ubwa mbere The Ben ahuye n'ikibazo cyo gukoresha amafoto yaba atari aye kuko ubwo yashyiraga hanze amashusho y'indirimbo Habibi mu mwaka wa 2016 yarezwe na Ganza Innocent wamushinjaga ubuhemu no kwiha amafoto ye atamusabye uburenganzira.

Icyo gihe The Ben yaje guhakana amakuru y'uko yakoresheje amafoto ataherewe uburenganzira ahubwo ko bibeshye ariko nyuma Ganza Innocent wari wamureze ahakana ko nta kwibeshya kwabayemo yamureze nyuma yo gusuzuma indirimbo Habiba agasanga irimo ibihangano bye kandi The Ben nta ruhushya yamusabye.

Uyu musore Ganza Innocent yaje kwitaba Imana yiyahuye mu mwaka wa 2018 yiyahurira mu mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakoreraga ibikorwa bye byo gufata amashusho y'indirimbo z'abahanzi by'umwihariko abanyaRwanda babaga muri Amerika.


Indirimbo Ni Forever yagaragayemo Pamella yakuwe kuri Youtube.


Ni Forever ibaye indirimbo ya The Ben ya kabiri ikuwe kuri YouTube kubera gukoresha amafoto atasabiye uburenganzira.


Kugira ngo indirimbo Ni Forever igaruke kuri Youtube bisaba ko The Ben azagirana ibiganiro na Drone Skyline Ltd bakumvikana.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137964/yazize-amashusho-yayo-impamvu-indirimbo-ya-the-ben-yakuwe-kuri-youtube-137964.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)