Yigeze guhanishwa kuririmbira ishuri ryose! I... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubukwe butegerejwe n'abantu benshi cyane cyane abamenye uyu muhanzi mu gihe cy'imyaka 15 ishize ari mu muziki, byongerwa n'ibihangano bye yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye kugeza kuri 'Ni Forever' aherutse gusohora.

Iyi ndirimbo ye nshya yabaye iya gatatu yaciye agahigo mu zarebwe cyane ku rubuga rwa Youtube mu gihe gito ikuzuza Miliyoni 1, nyuma ya 'My Vow' ya Meddy ndetse na 'Why' yakoranye na Diamond wo muri Platnumz.

The Ben afatwa nk'ikirango cy'umuziki w'u Rwanda, ahanini biturutse ku bikorwa bye byatume agira igikundiro cyihariye ku buryo n'iyo atavuga abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange bakomeza kugaragaza inyota y'uko bamutegereje.

Inyandiko zinyuranye zigaragaza ko ubwo mu 2015 The Ben yigaga mu kigo cy'amashuri yisumbuye cya APADE muri Kicukiro yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba. Icyo gihe yigaga amasomo ajyanye n'ubukungu (Economy).

Umunyamuziki Semivumbi Daniel [Danny Vumbi], ni umwe mu barimu bigishije igihe kinini The Ben ubwo yari mu mashuri yisumbuye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko abanyeshuri bari bazi The Ben 'nk'umusitari' ku kigo cy'amashuri, ku buryo bamwe bari baramenye impano ye.

Yavuze ati 'Yari umusitari! Abanyeshuri biganaga bo bari bazi ko azi kuririmba cyane, bigatuma nyine bamufata nk'umuntu w'icyamamare, udasanzwe, kuko wumvaga uburyo aririmba, niba yaririmbye mu rusengero cyangwa niba yaririmbye mu ishuri bakamufata nk'umwana nyine n'ubundi uzaba ikirangirire cyangwa icyamamare."

Danny Vumbi wamamaye mu ndirimbo 'Ni Danger' avuga ko The Ben yigeze gukora ikosa ku ishuri, amuhanisha kuririmba ariko ntiyabikora neza.

Akomeza ati "Ndibuka njya kumenya The Ben ni uko hari akantu kari kabaye ku ishuri biba ngombwa ko mujyana imbere mubaza ikibazo kibaza ngo ariko The Ben wowe ko ntajya nkubona mu ishuri uba uri hehe? Ishuri ryose risakuriza rimwe ngo azi kuririmba."

Danny Vumbi avuga ko icyo gihe yigisha The Ben nawe yari mu itsinda rya The Brothers yari ahuriyemo na bagenzi be. Ati "Kandi abantu bari bazi ko ndi muri The Brothers kuba bari bazi ko ndi muri The Brothers bose bahise basakuza rimwe ngo azi kuririmba."

Akomeza ati "Yaririmbishije nabi, njyewe ngenda mu mutwe numva ari ibisanzwe. Ariko hari umunsi umwe yigeze kuririmba indirimbo 'Happy Birthday' ndavuga ni waoooo wa mwana nyine afite impano..."

Kuri we, kuba The Ben yarinjiye mu muziki ntibyamutunguye, kuko yari asanzwe abizi. Ariko kandi anishimira ko bakoranye indirimbo.

Yagize ati "Kuri sitade yaharirimbye n'ubundi akiri umunyeshuri, nibwo namenye ko azaba umuntu w'igitangaza, kuko urumva gufata 'Microphone' ukaririmba akapera uririmbira sitade, ukaririmba indirimbo abantu bose bazi ariko ukayiririmba mu buryo bwawe, ukumva umuntu aseshe urumeza, icyo gihe nyine umuntu aba afite impano idasanzwe…. The Ben ari mu bantu batangaje nyine.'

Danny Vumbi avuga ko atibuka neza uko The Ben yitwaraga mu mashuri yisumbuye cyane yo yamwigishaga isomo ry'imibare. Yavuze ko atatunguwe no kubona The Ben yinjiye mu muziki, kandi ko ari umwe mu bantu yumvishije indirimbo 'Bya Bihe' ya The Brothers mbere y'uko isohoka.

The Ben yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Urarenze', 'Ese Nibyo', 'Amahirwe yanyuma', 'Incuti yancuti', 'Wigenda', 'Amaso ku maso', 'I'm in Love' yo mu 2012 n'izindi zakomeje izina rye mu rugendo rwe rw'umuziki.

Yagiye  yagura imbago z'umuziki, akorana indirimbo n'abahanzi banyuranye barimo Sheebah Karungi wo muri Uganda bakoranye indirimbo 'Binkolera', 'No you no Life' yakoranye n'itsinda rya B2C ryo muri Uganda, 'This is Love' yakoranye na Rema Namakula wo muri Uganda, 'Why' yakoranye na Diamond wo muri Tanzania n'abandi.

Uyu munyamuziki anibitseho ibikombe birimo icy'umuhanzi w'umwaka wubakiye ku mudiho wa R&b mu bihembo bya Salax Awards mu 2008, mu 2009 yongeye kwegukana igikombe nk'iki, ndetse anatwara igihembo cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka. Mu 2010-11 yatwaye igikombe cy'indirimbo nziza.

The Ben avuga ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2007, nyuma y'imyaka ibiri yari ishize agaragaje impano yo kuririmba ari mu mashuri yisumbuye muri APADE.

Ati 'Mu 2007 nibwo ninjiye mu muziki, ariko hari hashize igihe gito ntangiye kuririmba bya hato na hato, niyo mpamvu ntashobora kuvuga ko nahisemo umuziki ahubwo wo wampisemo, kandi urwo rukundo narwiyumvisemo.'


The Ben yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba yiga mu mashuri yisumbuye muri APADE


The Ben yigeze kuvuga ko yatangiye umuziki mu 2007 nyuma y'uko umuziki umuhisemo


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023, The Ben arahamya isezerano rye n'umukunzi we Uwicyeza


Danny Vumbi yavuze ko atatunguwe no kubona The Ben yinjiye mu muziki, kuko yatangariye impano ye akiri ku ntebe y'ishuri

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NADANNY VUMBI AGARUKA KU BUZIMA BWE MU MASHURI KANDA

 ">

">HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI FOREVER' YA THE BEN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137856/yigeze-guhanishwa-kuririmbira-ishuri-ryose-ibyo-utamenye-ku-buzima-bwa-the-ben-mu-mashuri--137856.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)