Yinjije Miliyoni 100Frw: Injira mu buryo bwih... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Habura iminsi ibiri ngo itariki ya 25 Ukuboza 2023 igere y'igitaramo nyir'izina cya Israel Mbonyi, 'Icyambu Live Concert Edition 2' yashyize hanze ubutumwa bw'ishimwe agaragaraza ko amatike yamaze gushira.

Bivuze ko imyanya ibihumbi 10 iyi nyubako yagenewe kwakira yari yamaze gushira, ni ibintu byari byisubiyemo ubugira kabiri kuko ku wa 25 Ukuboza 2022 nabwo byagenze gutyo benshi bari baje bagasubirayo batabashije kubona uko binjira.

Mu masaha ya saa sita saa saba ukigera ahabereye iki gitaramo abantu bari batangiye kuhagera ari nako batangira kwinjira mu gihe byari biteganijwe ko abantu batangira kwinjira.

Bisobanuye urukundo abantu bafitiye uy'umuhanzi ku buryo buri umwe mu bushobozi bwe ni itike yaguze aba yifuza kuhagera kare agafata ibyicaro bishobora gutuma abasha kunyurwa biruseho.

Evans Mwenda [DJ Spin] ni we wavangaga umuziki ari ko abahanga mu gutunganya urubyiniro, amatara n'amajwi bo muri EAP [East African Promoters] na Gorilla Events Ltd bareba ko nta kosa ryaba rihari ryaza gutuma ibintu bitagenda neza ubwo igitaramo kiba cyanzitse.

Yvan Ngenzi umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ariko akora mu buryo bw'ibanda kuri gakondo nyarwanda nk'uko byagenze mu wa 2022, ni we wayoboye iki gitaramo abanza gushyushya abantu.

Mu bihangano bitandukanye birimo ibya Israel Mbonyi, Appaulinaire, Jules Sentore ari nako avangamo n'indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika ibintu wabonaga ko byatangiye kuzamura amarangamutima ya benshi nubwo igitaramo nyirizina kitari cyagatangiye.

Ku isaha ya saa 19:40 ni bwo Israel Mbonyi yagiye urubyiniro mu murishyo w'injyana y'indirimbo ya Noheli yaririmbye amasaha asaga ane kuko yavuye ku rubyiniro hafi saa 00:00.

Mu bice bibiri uyu muhanzi yaririmbyemo yagiye anyuzamo akagaragaraza ko kwemera, kwizera no kubaha Imana aribwo butsinzi kandi avuga ko atazigera ahindura inzira azakomeza gukoresha impano ye mu gukomeza guteza imbere ingoma ya Yesu Kristo.

Yaririmbye amasaha abarirwa muri ane asoza agifite imbaraga kandi ajyana n'ibihumbi by'abakunzi be baje kumushyigikira

Israel Mbonyi yagiye ahuzahuza ibihe bitandukanye amaze mu muziki aririmba indirimbo za vuba aheruka gushyira hanze akanyuzamo akaririmba n'indirimbo zo mu bihe byo hambere agitangira umuziki.

Nina Siri, Yaratwimanye, Nk'umusirikare, Uwe Hai, Ndashima, Sikiliza Dunia, Tugumane, Ndakubabariye, Urwo Rutare, Nzaririmba, Umukunzi, Yanitosha, Nitaamini, Nzibyo nibwira, Sinzibagirwa, Hari Ubuzima na Icyambu.

Hakaza kandi Nimwumve mbabwire, Ibihe, Mfite urukumbuzi, Goodness of God, Uwiteka ni we Mwungeri kimwe na Umpe Kukwegera.

Rwagati kandi muri iki gitaramo Pastor Julienne yabwirije abitabiye iki gitaramo mu gihe cy'iminota mike ariko yasize yumvikanishije ko umuntu agomba guhora yibaza abarizwa mu ruhe ruhande niba ari hene cyangwa ari intamba kuko we yaje gufata umwanzuro akemera kuba intama nyuma y'igihe ari ihene.

Iki gitaramo kandi cyabereye muri BK Arena ababyeyi ba Israel Mbonyi bari baje kumushyigikira hari kandi abantu batandukanye basanzwe bafite amazina azwi nka The Ben, Massamba Intore, Ommy Dimpoz, Marina, DJ Ira, Miss Cadette n'abandi.

Marina na Aristide Gahunzire mu byamamare byitabiye 'Icyambu Live Concert Edition 2' 

Arenga Miliyoni 100Frw niyo uyu muhanzi yinjije binyuze mu buryo bw'amatike yaguzwe hatabariwemo ayo yahawe n'abaterankunga batari bake bakoranye na we ukoze ikigereranyo rusange cy'ibihumbi 10 ku bantu ibihumbi 10.

Nubwo iki gitaramo cyari gifite amatike yo kuva ku bihumbi 5Frw kuva mu myanya kuzamuka mu byiciro kugera ku ya menshi y'ibihumbi 20Frw.

Kikaba cyaratewe inkunga na East Africa Promoters [EAP], BK [Bank Of Kigali], Vitalo na MTN Rwanda 

KANDA HANO UREBE MU BURYO BWIHARIYE IGITARAMO CYA ISRAEL MBONYI [ICYAMBU LIVE CONCERT 2]

">

Ni amateka atazibagirana n'ibigwi bizagora umuhanzi uwari wese yaba uw'imbere mu gihugu no hanze yacyo kubigerahoAbarimo umuherwe Jimmy, The Ben, Massamba Intore, Muyoboke Alex, DJ Spinnal na Ommy Dimpoz bari mu bahamya b'ugukora kw'Imana kuri muri Israel MbonyiN'abazungu bafashijwe mu gitaramo cya Israel MbonyiRugaju Reagan yitegereze koko ibivugwa ari ukuri ntawakoreye Imana wikoreye amabokoIsrael Mbonyi yinjiye mu gice cya kabiri cy'igitaramo aririmbira rwagati mu bakunzi be bibwirije bacana amatoroshi binyuranye no mu bindi bitaramo aho abantu bingingwa bikomeye ngo bayatseIcyubahiro cyahawe Imana nk'uko uyu muhanzi yagiye akomeza kubivuga anasabira umugisha abaje kumushyigikiraYikuye ishati ayinaga mu bihumbi by'abakunzi be yegukanwa n'umunye-Congo wavuze ko afata uyu muhanzi nk'umuhungu weYaba The Ben na Sherrie Silver bose bitegerezaga babona ari ibitangaza muri BK ArenaYaba abato n'abakuru ntawatashye uko yaje ugendeye ku magambo meza n'ibihangano Israel Mbonyi yifashishijeUretse DJ Spin, Pastor Julienne na Yvan Ngenzi bageze ku rubyiniro rwa Israel Mbonyi ubundi amasaha yose yari aye ibikora n'abahanzi mbarwa kuririmba amasaha ane wenyine udahagarara

Abahanga bo muri EAP na Gorila Events Ltd bakurikiraniraga hafi ibirebana n'amajwi, amatara n'ibindi bijyana nabyo 

Kanda hano urebe amafoto yose yaranze igitaramo cya Israel Mbonyi muri BK Arena [25.12.2023]

AMAFOTO: Ngabo Serge/inyaRwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137997/yinjije-miliyoni-100frw-injira-mu-buryo-bwihariye-mu-gitaramo-cya-israel-mbonyi-amafoto-137997.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)