Yvan Ngenzi yinjije abantu mu buryo bwuzuye a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gutangira iki gitaramo umushyushyarugamba Yvan Ngenzi yatangiye asobanura ko ari ibihe by'agatangaza ati'Uyu mugoroba ntabwo usanzwe kuko ni umunsi w'amateka wo kwizihiza Noheli icyongeyeho Imana ikaba yaraduhaye Icyambu Concert.'

Uyu mugabo usanzwe na we ari umuririmbyi yakomeje yinjiza neza abantu mu gitaramo mu ndirimbo zirimo 'Hari Impamvu' ya Israel Mbonyi.

Yibutsa abantu ko nubwo haba hari ibikomeye abantu banyuzemo nyuma ya Icyambu Live Concert Edition I ariko uyu ari umwanya mwiza wo gushima kuba yongeye gutuma bongera guhura.

Yakomeje kandi yifashisha indirimbo ya Appaulinaire Habonimana na Shemeza imaze imyaka itari mike nyamara igifite igikundiro cyo hejuru mu myaka myinshi imaze yitwa 'Ndacafise Impamvu'.

Bidatinze yahise atangira kujyana akantu ku kandi n'abakunzi b'ibihangano by'umwuka mu ndirimbo y'Icyongereza yamaze gushinga imizi mu mitima ya benshi 'Victory Belong To Jesus' ya Todd Dulaney.

Akurikizaho indirimbo ya Jules Sentore 'Warakoze' ananyuzamo izindi zitandukanye ari nako azibyina bya kinyarwanda nk'indirimbo ya Kiliziya Gatolika 'Niki Cyatuma ntagushima Nyagasani'

Uyu mugabo akaba ari umuhanga mu busanzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariko akora mu buryo bwihariye bushingiye kuri gakondo y'umuco nyarwanda.

Yvan yongeye kunyura ibihumbi byabitabiye igitaramo cya Israel Mbonyi mu ijwi ryiza yaba aririmba bya kinyarwanda cyangwa mu buryo bugezwehoEvans Mwenda [DJ Spin] ni we uri kuvanga umuziki mu gitaramo cya Israel MbonyiAbana n'abakuru bahagurukijwe baje kwizihizanya Noheli na Israel Mbonyi

AMAFOTO:Serges Ngabo/Inyarwanda.com

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137957/yvan-ngenzi-yinjije-abantu-mu-buryo-bwuzuye-amavuta-mu-gitaramo-cya-israel-mbonyi-amafoto-137957.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)