Zaba Missedcall na Nkusi Lynda bazwi muri Sinema Nyarwanda bemeje ko batandukanye nyuma y'uko umuryango wa Lynda utishimiye uburyo bitwaraga mu rukundo rwa bo.
Zaba na Lynda bakaba bari bamaze amezi agera ku munani batandukanye, baheruka kwemeza ko biyunze.
Mu kiganiro banyujije kuri YouTube Channel ya Lynda Priya, Zaba Missedcall yavuze ko bashwanye kubera amashusho bashyiraga ku mbuga nkoranyambaga bigatuma umuryango wa Lynda utumva iby'urukundo rwa bo.
Ati "hari ukuntu imitwikire yacu n'ibyo twakoraga habayemo kwisanzura biragenda birenga urugero, turyoherwa n'uburyo tubanyemo ku buryo hari ibyo twakoraga ubu ndabireba nkabona ntibyari bikwiye, tugasomana kuri camera, nibyo tiuabyemerewe ariko se nitureba mu muco wacu mwari mwabyemererwa?"
"Buriya rero ku muryango w'umuhungu nta kibazo cyane (...) icyo kintu gukomeza kurinda umukobwa hari ibintu aba adakwiye gukora, urumva umukobwa ukiri muto kujya kuri camera agasomana hari igihe umuryango ukubwira ngo nimutandukana bizagenda bite? Na we yaje kubyisangamo nk'ikosa ariko umuryango we ntabwo wabishyigikiye kandi n'utabishyigikira n'uwo mubikorana ntabwo bamureba neza."
Yakomeje avuga ko Lynda yatangiye gusa nutinya umuryango we asaba Zaba ko bagabanya ibyo bakoraga ariko we ntiyamwumva bitewe n'uko yumvaga bari mu kuri nta n'ikibazo kirimo.
Byahereye aho batangira gushwana, baburirana umwanya, icyizere kiragabanuka kugeza aho bahisemo guhagarika urukundo rwa bo aho Zaba Missedcall yahise ajya no mu rukundo mu buryo bwo kumuhima ndetse birangira amwikuyemo burundu.
Bemeje ko ubu bamaze kwiyunga ari na ho bakuye igitekerezo cyo kuba bakora filime bise 'Aho yaciye'.
Babajijwe niba ubu barasubiye mu rukundo, Zaba yagize ati "Mu gihe twari tumaze, ntekereza ko icyingenzi ari uko imikoranire y'ibanze yo yabayeho, nibaza ko ikintu cyashimisha abakunzi bacu ari ukutubona dukorana! Ibindi ntekereza ko bizivugira.'
Lynda na we yagize ati "Njye nizera ko ikintu cyose kigira igihe cyacyo, ibaze abantu bakozanyijeho mu mezi umunani ashize kuba uyu munsi tugiye gukorana, hari ibizaza tu.'
Mu minsi ya vuba ni bwo iyi filime y'uruhererekanye ya 'Aho Yaciye' izatangira kujya hanze.