Zari yatumye nabari mu mirimo bayita mu biro... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi birori bya Zari byabereye muri The Wave Lounge, byitabiwe n'abasilimu wabonaga ko bari bafitiye amatsiko kubona uyu mutegarugori wigwijeho ibigwi mu myidagaduro mpuzamahanga.

Mu mpera z'Ugushyingo n'intangiriro z'Ukuboza 2023 ni bwo muri Kigali hatangiye gucicikana ko Zari, umwe mu bari n'abategarugori bahiriwe n'uruganda rw'imyidagaduro bakanabasha ku rubyaza agatubutse, azataramira mu Rwanda.

Nyuma byaje gutangazwa neza ko azataramira muri The Wave Lounge i Kigali kuwa 29 Ukuboza 2023, ibintu na we ubwe yaje kwemeza asaba abantu kuzitabira ku bwinshi.

Kuwa 28 Ukuboza 2023 mu masaha ya saa cyenda z'amanywa ni bwo Zari yageze i Kanombe mu ndege yari ivuye Entebbe muri Uganda aho yari aherutse gutaramira kuwa 16 Ukuboza 2023 mu birori byitabiriwe na mukeba we Tanasha Donna.

Ubwo yageraga i Kigali yakiriwe n'Umujyanama we, Galston Antony wari umaze iminsi akurikirana ibikorwa by'ahazabera ibi birori n'ibindi bijyana nabyo, ashyikirizwa indabo n'abakobwa bo muri Inzora Protocol.

Nyuma y'ikiganiro gito yagiranye na InyaRwanda Tv, yahise yerekeza mu modoka yari yateguriwe arindiwe umutekano n'abasore b'ibigango basanzwe bakora muri The Wave Lounge ari naho habereye ibi birori.

Buri meza yose yari iriho inzoga z'ubwoko butandukanye nka Martel na Skol bari mu bateye inkunga iki gikorwa, kimwe naza Hennesy n'izindi.

Uko amasaha yakuraga niko abantu bagiye biyongera. Buri umwe wabonaga ko afitiye amatsiko kubona imbonankubone Zari Hassan.

Mbere gato yuko Zari ahagera, habanje kuza Miss Uwase Muyango witegura ubukwe na Kimenyi Yves kuwa 06 Mutarama 2023. Uyu Muyango na we amaze kubaka izina mu gutegura ibirori i Kigali.

Hashize akanya mu masaha ashyira saa munani z'ijoro, nibwo Umujyanama wa Zari, Galstony yinjiye muri The Wave Lounge, abanza kureba uko imyiteguro imeze mbere y'uko Zari asohoka mu modoka.

Uyu muherwekazi ubwo yinjiraga n'abari mu mirimo bayitaye babanza kuza kwihera ijisho ari na ko buri umwe yafataga amashusho y'urwibutso, Zari yafashe umwanya abanza kwifotoranya n'abari aho by'umwihariko nyiri The Wave Lounge, Pio n'umugore we.

Nyuma yakomeje yinjira mu kabyiniro aho mu byicaro yarimo yifata amashusho ari nako ashagawe n'abantu benshi bisimbukuruza ngo babashe kumureba neza umuziki uvagwa abantu bakaraga umubyimba hamwe n'umushyushyarugamba MC Nario.Nabari bafite imirimo barimo bayivuyemo bajya kwihera ijisho Zari ari nako bafata na telefone zabo amashusho n'amafoto y'uyu muherwekazi y'urwibutsoUyu mugore wamamaye mu myidagaduro kuva akiri umuririmbyi kugeza n'ubu yinjiye mu bushabitsi bwimbitse yari yabucyereyeYinjiye acungiwe umutekano n'abasore b'ibigango bo muri The Wave Lounge Nyiri The Wave Lounge, Pio n'umugore we bafata ifoto y'urwibutso na Zari HassanMiss Muyango uri mu myiteguro y'ubukwe numwe mu bafashishije Zari mu mitegurirwe y'ibirori byabambaye ibyera i KigaliAmatsiko yari yose kubitabiye ibirori byabambaye ibyera bya Zari The Boss Lady umwe mu bagore babacuruzi mu myidagaduro bavugisha abarimo Rick Ross bakanaterwa inkunga mu bihe bitandukanye na kompanyi zikomeye nka Belaire na Ciroc

AMAFOTO:Rwigema Freddy/inyaRwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138118/zari-yatumye-nabari-mu-mirimo-bayita-mu-birori-byagatangaza-yakoreye-i-kigali-amafoto-138118.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)