2024: The Ben arashyira hanze album amaze imy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

The Ben mu mpera z'umwaka wa 2023 ubwo yaganiraga na Radiyo Rwanda, yavuze ko adakunda gukora ibintu byinshi bitari byiza cyane kuruta gukora kimwe cyangwa se bike ariko yitondeye. 

Ibi ubanza ari byo bitumye abakunzi be bategereza album imyaka itandatu ariko amaso agahera mu kirere. Birashoboka ko ari album izaba iriho ibihangange mu muziki wa Africa bitewe n'igihe imaze.

Muri 2017 ubwo yari muri South Africa kuri Radio 'TransAfrica Radio' ikorera i Johannesburg, yavuze ko ageze kure ibiganiro byo gukorana indirimbo na Tiwa Savage ndetse iyo ndirimbo byari byitezwe ko isohoka muri 2018.

Muri icyo kiganiro kandi yavuze ko yamaze gukorana indirimbo na Ali Kiba wo muri Tanzania ndetse ko bitegura gufata amashusho y'iyi ndirimbo. Muri 2021 ubwo The Ben yaganiraga na KT Press yavuze ko agiye gushyira hanze album yari amaze imyaka itatu akoraho.

Muri 2021 kandi The Ben ubwo yaganiraga na Gael Karomba uzwi nka Coach Gael, yatangaje ko yamaze kurangiza iyi album ndetse igizwe n'indirimbo 50% zihimbaza Imana ndetse n'izindi 50% ziganjemo izo yakoranye n'ibihangange mu muziki.

Amwe mu mazina yavugwaga ko ari kuri iyi album ni Diamond Platnumz, Joeboy, Sautisol, Gyptian wo muri Jamaica na Otile Brown wo muri Kenya bakoranye indirimbo 'Can't get enough ndetse na Kolokolo'.

Indirimbo yakoranye na Diamond ariyo "Why" yarasohots ndetse iri mu zakunzwe cyane mu gihe iyo yakoranye na Sauti Sol itegeze ijya hanze. Icyakora umunyamakuru wa InyaRwanda yabashije kuyumvaho.

Iby'iyi album byagiye kure cyane ndetse muri Kanama 2021 The Ben yatangaje ko yayiboneye izina "Black Tiger" asaba abakunzi be kumubwira uko babyumva.

Kuva icyo gihe uko umwaka ushira undi ukaza, abakunzi be bakomeza gutegereza iyi album. Icyakora kuva ubwo yatangazaga ko ari hafi gushyira hanze iyi album, yihaye igisa n'akaruhuko ahugira mu kwita ku buzima bwe bwite, ibintu byatumye atongera imbaraga nyinshi mu gusohora indirimbo cyane.

Kuva icyo gihe yagiye akorana indirimbo n'abahanzi batandukanye barimo abanyarwanda ndetse n'abo mu karere ka Africa y'uburasirazuba ariko izo ndirimbo zikaba ziganjemo iz'abo bahanzi aho kuba ize nka "This is love" yakoranye na Rema Namakula, 'For real" yakoranye na Igor Mabano, "Go low" yakoranye na Babo Ekeight n'izindi. Indirimbo ye yashyize hanze ni "Why" yakoranye na Diamond Platnumz muri 2022.

Uko iminsi yashiraga indi ikaza niko The Ben yagendaga ahuga dore ko muri 2023 yatangiye kwitegura ubukwe, agakoramo ibitaramo bitandukanye ndetse akanagira ibyago byo gupfusha Se. Ibi byose byabaye impamvu yo kwihanganirwa n'abakunzi be ndetse n'ab'umuziki Nyarwanda muri rusange.

None, uyu mwaka wa 2024, The Ben arashyira hanze album amaze imyaka itatu yemereye abanyarwanda?

Ubwo InyaRwanda yageragezaga kuganira n'uyu muhanzi kuri uyu mushinga wo gushyira hanze uyu muzingo, yirinze kubivugaho ahubwo avuga ko nk'uko yabiteguje, uyu mwaka uzaba mwiza ku bakunzi b'umuziki Nyarwanda.

Yagize ati "Sindi buvuge kuri uyu mushinga, ikintu icyo ari cyo cyose cyaba, igihe icyo aricyo cyose. Uyu mwaka uzaba mwiza ku bakunzi b'umuziki Nyarwanda ndabyizeye kandi izina The Ben rizabigiramo uruhare".

Iyo uganiriye n'abantu ba hafi b'uyu muhanzi, bakubwira ko indirimbo zihari kandi zikoze ahubwo ikibazo ari ugufata umwanya kw'uyu muhanzi ngo yanzure kuzishyira hanze bitewe n'imirimo myinshi aba ahugiyemo zirimo n'ingendo za buri kanya ziganjemo ibitaramo muri Africa no hanze yayo.

Umwe yagize ati "Indirimbo zo zirahari, ikibura ni ukuvuga ngo zigizwe album, Ep , Single cyangwa se ibindi. Zibangamirwa no kuba The Ben ahuze cyane, akunda kuba afite ibitaramo mu Rwanda, Uganda, Burundi, America, Canada n'ahandi. Rero kubona umwanya wo gushyira hanze album uziko isaba umwanya wo kuyitaho cyane, nibyo byabaye ikibazo". Yakomeje agira ati "Indirimbo zo zirahari rwose".

InyaRwanda izakomeza ukurikirane iby'iyi album niba izatinda ikagera aho igasohoka cyangwa izahera.


The Ben amaze imyaka itatu ateguje album amaze imyaka atandatu akoraho


Diamond Platnumz aherutse gukorana indirimbo na The Ben ishobora kuzajya kuri album y'uyu muhanzi

Tiwa Savage ashobora kuzaba ari kuri album ya The Ben

Ali Kiba amaze imyaka itandatu akoranye indirimbo na The Ben ariko yaheze muri studio



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139020/2024-the-ben-arashyira-hanze-album-amaze-imyaka-6-akoraho-cyangwa-ni-ibisanzwe-139020.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)