2024 tuyitangirane imbaduko : Uburyo bworoshye bunashoboka bwo kugera ku ntego wihaye uhereye none #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba ibi byarakubayeho mu myaka yashize cyane cyane mu wuheruka wa 2023, icya mbere ugomba ni uko utari wenyine. Uzi impamvu ? Kugera ku ntego noneho zihambaye ni ibintu bitoroshye.

Rimwe na rimwe intego zawe ziba zimeze nk'izidasobanutse, zikomeye cyane cyangwa se ari n'intego zidashoboka ; nk'uko wakwiha intego yo gukoza intoki ku bicu utagurutse.

Icyakora, mu gihe tutarasoza icyumweru cya mbere cy'umwaka wa 2023, ngufitiye inkuru nziza. Menya ko mu rugendo rw'ubuzima uri imbere ya benshi kuko nibura ufite intego wihaye kuko benshi mu bo ubona babaho batyo gusa, ibibabaho bibasanze aho.

Icyo usabwa ubu ni uguhindura imikorere maze bikakorohera kurushaho kugera ku ntego wiyemeje.

Muri iyi nkuru turakugezaho uburyo umunani bwagufasha bukakuyobora mu kugera ku ntego n'inzozi wihaye muri uyu mwaka, ibi kandi ukabigeraho umunsi ku munsi, bitarinze kuzaba ku ya 31 Ukuboza.

1. Shyiraho intego nyazo

Mu nyandiko nyinshi zanditswe n'abahanga, mu buryo buzwi cyane kuva kera ndetse ubu bunafatwa nk'ubwa gakondo, uzasangamo ko icyagufasha kugera ku ntego zawe ari uko zigomba ziri 'S.M.A.R.T', impine y'amagambo atanu y'icyongereza ari yo : Specific (Izitomoye), Measurable (Zipimika), Attainable (Zishobora kugerwaho), Realistic (Z'ukuri) na Time-driven (Zishingiye ku gihe kizwi zigomba kuba zagezweho).

Icyakora, Jim Collins, umwanditsi wa Good to Great avuga ko ubu buryo butakigezweho kuko buburamo ikintu cyo guhuza imikorere n'amarangamutima ya ngombwa akenewe mu kugera ku ntego ngari z'ubuzima.

Ni muri urwo rwego yahimbye imvugo izwi nka BHAG (big, hairy, audacious goal) avuga ku ntego zishingiye ku ngamba zifatika kandi zishingiye ku marangamutima n'ibikorwa.

Icyakora, uburyo bwiza kurushaho bwo kugera no gushyiraho intego nyazo, nk'uko Mark Murphy, umuyobozi mukuru (CEO) wa Leadership IQ, ikigo gitanga serivisi z'amahugurwa n'ubushakashatsi, abivuga ni ugukora, kwiha no gushyiraho intego ziri 'HARD'.

Ni impine y'amagambo ane akurikira :
Heartfelt ('zivuye ku mutima') : bisobanurwa nko kuba intego yawe ikora ku marangamutima, zigukora ku mutima.
Animated : Kuba zishingiye ku cyerekezo, ishusho, cyangwa igisa na filimi mu mutwe wawe igutera akanyabugabo.
Required : Aha ni ukuvuga kuba zikenewe, zikaba zikumvikana nk'izihutirwa kandi ziri ngombwa ku buryo nta yandi mahitamo ufite uretse gutangira kugira icyo uzikoraho udatinze na gato.
Difficult : Zikomeye, ku buryo zikuvana ha handi wumva ibintu byoroshye (comfort zone), mbese zikangura kandi zigakabura ibyiyumvo byawe, umubiri n'ubwonko ; mbese zigutera gutekereza ugakoresha ubwonko bihagije.

2. Andika umugambi wawe

Ntibihagije kuba ufite intego gusa. Unakeneye imbata y'ibikorwa (action plan) igaragaza uko uzabigeraho. Aha ni ho benshi batsindirwa, kuko benshi iki gice ntibacyitaho.

Bashyiraho intego ariko ntibakurikize cyangwa ngo bagene umugambi ugaragaza intambwe bazatera ngo babone gutangira. Iyo bigenze bitya, intego ngari zisa n'iziremerera nyirazo, zikamuvuna cyane, ku buryo usanga byorohera umuntu kubivamo (give up).

Inama ugirwa aha ni uguca igisa n'inzira uzacamo kugira ngo ugere ku ntego yawe.

Panga igikorwa kimwe cyangwa bibiri wakora buri cyumweru, noneho wibande ku gukora ibintu bito bito buri munsi. Urugero, niba intego yawe ari ugutangiza bizinesi nshya muri uyu mwaka wa 2024, iki cyumweru ushobora guhitamo kubanza gukora ubushakashatsi ku bucuruzi wifuza gukora usoma inkuru nibura eshanu zibwerekeyeho zishingiye ku bushakashatsi kandi ukandika iby'ingenzi bike wazisomyemo.

Ushobora kandi gufata umwanya ukajya kureba uwo uzi wagize icyo akora muri bene iyo bizinesi mukaganira, kwitabira ibiganiro cyangwa inama kuri ubwo bucuruzi n'ibindi.

3. Ibaze mu ntego kandi utekereze wazigezeho

Umuhanga mu bumenyi bw'imibanire y'abantu, Frank Niles, unabifitiye impamyabumenyi y'ikirenga ya kaminuza asobanura ibi agira ati : 'Iyo turebera mu bwonko igikorwa runaka nk'abakirebera mu ndorerwamo, ubwonko bwizamuramo ubushake bubwira imitsi y'ubwonko 'gukora' urwo rugendo.

Ibi ngo birema inzira nshya yo mu bwonko isobanurwa nk'uruhurirane rw'uturemangingo mu bwonko bwacu dukorana mu kurema ibintu byibutsa cyangwa imyitwarire yigwa ifasha umubiri wacu gukora mu buryo buhoraho kandi budahinduka ku cyo twatekereje.

Tekereza wibaze wageze ku ntego zawe, utibagiwe n'inzira ndetse n'ibikorwa bizakenerwa kugira ngo ugere aho hantu ho mu ntekerezo (ibi ni ingenzi). Gerageza kwiyumvisha mu ntekerezo uko bizamera umunsi wageze kuri ibyo bintu bikomeye.

Ibi bizarema ishusho y'igihe kirekire mu mutwe wawe izatuma ukomeza kugira umurava mu gihe kirekire ntupfe gucika intege.

4. Iyandikire akabarurwa

Ni inama nziza cyane itangwa na John Carlton, icyamamare mu kwandikisha bya bimashini bya kera bandikishaga. Agira ati : 'Ibanga ryanjye ryo gushyiraho intego riroroshye cyane : Nicara hasi nkiyandikira ibaruwa, nkayiha itariki y'umwaka uri imbere uhereye ku y'uwo tugezemo.'

Carlton avuga ko ugomba kwiyandikira urwandiko rurerure rusobanura birambuye uko ubuzima bwawe buzaba bumeze umwaka uhereye ubu. Ni tekiniki ikomeye ikaba n'ubundi buryo bwo gukoresha uburyo bwo kwibaza no kurebera mu ndorerwamo (visualization) ikwereka icyo wifuza mu mutwe wawe. Ni n'uburyo bwiza busa n'ubusekeje iyo uyisoma nyuma y'umwaka ureba niba warageze ku cyo wari wizeye.

5. Buri munsi gira icyo ukora

Ubumenyi bwose wagira na byinshi wamenya muri ubu buzima nta cyo bimaze igihe cyose utagize icyo ukora. Ntukwiye gufatirwa mu rushundura rwo gusesengura gusa utava aho uri.

Uburyo bwiza kuruta ubundi bwo kwiga ni ugushyira mu bikorwa ibyo wiga no kwemera gutsindwaâ€"ni nk'ibuye ryo gukandagiraho ugana ku ntsinzi abantu bose bagera ku bintu bikomeye bakandagiraho no kugera ku ntego zabo z'igihe kirekire.

Ibikorwa bya buri munsi ntibigomba kuba binini kandi bikomeye. Ugomba gusa gutera intambwe nto ugana imbere, upfa kuba gusa uri mu cyerekezo nyacyo.

Niba intego yawe ari ukurya neza bisigasira amagara yawe, ushobora kurya urubuto runaka aho kurya pizza. Niba intego yawe ari ukugabanya ibiro cyangwa kugira ibiro biringaniye bijyanye n'uburebure bwawe, nibura fata iminota 30 ku munsi mu minsi ine mu cyumweru ukora imyitozo ngororamubiri itandukanye ku buryo itakurambira.

6. Bwira abandi intego zawe

Nubwo kuvuga intego zawe uzibwira rubanda hari ubwo bitaba byiza kuko hari abumva bihambaye hanyuma bitewe n'ubushobozi bwabo buken'ubunebwe bakaba baguca intege, cyangwa baba abatakwifuriza ineza bakaba bakwitambika, kuba wagira umuntu ugira nk'ugutera akanyabugabo ni ingenzi cyane kugira ngo ugere ku ntego zawe.

Shaka umuntu wizeye umugire nk'ushinzwe kukubaza ibyo ukora ariko w'umufatanyabikorwa (accountability partner), nuko umare igihe runaka umusobanurira intego wihaye mu gihe runaka. Ashobora kuba uwo mwashakanye, inshuti, cyangwa umuturanyi. Ni umuntu ukeneye ko azakugenzura agakurikirana uburyo witwara mu rugendo rugana ku ntego yawe.

Nk'inyongera, bishoboka cyane ko azakubwiza ukuri, akaguhana agucyaha, akaguhwitura atakuryarya kandi akakugira inama muri urwo rugendo ndetse n'igihe bitagenze uko wabyifuje, akaba azi aho byapfiriye akaba yagufasha anakugira inama igufasha kugira ikindi wakora.

7. Itegure imbogamizi

Kuba umuntu uzi neza gushyiraho intego ni nko gukina iteramakofe ; ugomba kwiga uburyo uzakwepa ibipfunsi kuko uzi neza ko byanga bikunda uzabikubitwa.

Uburyo bwiza buruta ubundi bwo kugabanya uburemere bw'ingaruka z'imbogamizi uzahura na zo mu rugendo rwawe rwo kugera ku ntego ni ukuzitega, kuzitegura kuko nta kabuza zizabaho.

Gena umugambi wo kwirwanaho igihe ibintu byagenda nabi, kandi witegure kugira icyo wakora ndetse no kwigira kuri izo mbogamizi.

Hora iteka wibuka ko, nubwo waba ufite umugambi wanditse w'uko ibintu bizagenda, hari ubwo bizaba ngombwa ko uzagomba kuwuhindura no kuwunoza. Ubuzima buhora bwuzuye amagorane agera ku babubamo batigeze bateganya.

Igihe uguye muri bene izo ngorane utateganije, ugomba kujyanisha ibikorwa byawe n'aho ibihe bigeze utinubira cyangwa ngo ubone nabi impinduka ugomba gukora. Ibi bizagufasha gukomeza kugana imbere.

8. Suzuma iterambere buri cyumweru

Aha jya wibanza uti : Ni iki nakoze iki cyumweru kinyegereza ku ntego ngari yanjye ? Ni iki cyagenze neza ? Ni iki kitakunze ?

Aha, watekereza ku cyo gukoresha agakayi gato (diary/journal) wandikamo intego nto n'uko ugenda uzigeraho kanagufasha kumenya izo utagezeho. Ukwiye kureba muri aka gakayi igihe cyose wumva utazi uko wakomeza.

Na none kandi, ntukibagirwe kwishimira ibyiza wagezeho. Jya ufata akanya wishimire ibyiza wagezeho mu cyumweru maze intego wagezeho uyishyireho akamenyetso ko gukosora (V) uyikure ku rutonde. Bizagufasha kugera ku ntego z'inyuma wihaye.

Muri Make :

Nta ko bisa kurota inzozi zagutse zikomeye kuko atari wowe gusa zigirira akamaro, ariko binasobanura ko ugomba kugira intego ngari zagutse. Uko intego yawe irushaho kuba ngari, ni na ko uzakenera kugira gahunda isobanutse n'umurava uhambaye wo kuyigeraho.

Niba witeguye gukoresha ingufu zishoboka zose mu kugera ku migambi wihaye kandi ukagendera kuri gahunda yayo mu 2024 n'indi myaka izakurikira, erekeza amaso yawe imbere ubundi utangire none ugire icyo ukora.

IRADUKUNDA Fidele Samson



Source : http://www.ukwezi.rw/Amakuru/article/2024-tuyitangirane-imbaduko-Uburyo-bworoshye-bunashoboka-bwo-kugera-ku-ntego-wihaye-uhereye-none

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)