33" Bugingo Hakim arekuye igisasu mu izamu rya Police FC ku mupira ateye n'imoso yitonze unyura hejuru y'izamu gato
26" Umuntu bita Iraguha Hadji ari hejuru cyane, muri iyi minota akaba ari kugora Police FC, ndetse akaba arekuye ishoti rikomeye Eric Zidane ategaho umugongo
Twagirumukiza Abdoul ni umusifuzi wo hagati, Ndayizeye Saidi umusifuzi wa mbere wo ku ruhande, na Ndayishimiye Bienvenue akaba umusifuzi wa kabiri wo ku ruhandeÂ
Umukino watangiranye imbaraga nyinshi gusa kuri ubu ukaba utangiye kugenda gacye.Ikipe ya Police FC yambaye imye y'ubururu bwijimye, mu gihe Rayon Sports yambaye imyenda y'umweru de.
01" Ikipe ya Police FC yatangije umukino, niyo igeze imbere y'izamu bwa mbere, ku mupira wazamukanwe na Peter ariko Rwatubyaye amuhagarika ataragera mu Izamu.
18:06" Umukino uratangiye: Reka tongere tubane mu rugendo rw'iminota 90 igiye guhuza ikipe ya Police FC na Rayon Sports mu mukino w'igikombe cy'ubutwari.
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga Â
Rukundo Onesime
Hakizimana Muhadjri
Shami Carnot
Nsabimana Eric
Rurangwa Moss
Ndahiro Derrick
Ngabonziza Pacifique
Bigirimana Abedi
Peter Agblevor
Niyonsaba Eric
Ndizeye
  ÂAbakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
  ÂNdiaye Khadime
Rwatubyaye Abdul
Mitima Isaac
Bugingo Hakim
Serumogo Ali
Kanamugire Roger
Iraguha Hadji
Muhire Kevin
Bbaale Charles
Luvumbu Nzinga
Tuyisenge Arsene
17:55" Abakinnyi bavuye mu rwambariro, gusa hakaba habanje abakinnyi b'abasimbura.
Ni umukino biteganyijwe ko utangira ku isaha ya Saa 18:00 ukabera kuri Sitade. Uyu mukino ugiye gukurikira umukino wabanje wahuje APR FC na Musanze FC, APR FC igera ku mukino wa nyuma itsinze Musanze FC kuri Penaliti 4-2, umukino ukaba wari warangiye amakipe anganya igitego 1-1.
O UMUKINO URI KUGENDAAPR FC yo yamaze kugera ku mukino wa nyuma, hakaba hagomba gushakwamo ikipe iyisangayo