Abakinnyi ba AS Kigali bashyiriweho akayabo mu gihe baratsinda APR FC imaze iminsi iri mu kwabuki - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

AS Kigali igarukanye amafaranga pee! Abakinnyi ba AS Kigali bashyiriweho akayabo mu gihe baratsinda APR FC imaze iminsi iri mu kwabuki

Kuri uyu wa Gatatu ikipe ya APR FC irakina n'ikipe ya AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/8 cy'igikombe cy'amahoro. Ni umukino uratangira ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ubera kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino wakaniwe n'ubuyobozi bw'impande zombi cyane ikipe ya AS Kigali irakira uyu mukino. Ubuyobozi bwa AS Kigali twamenye amakuru ko bwamenyesheje abakinnyi bose ko nibatsinda APR FC barahabwa ibihumbi 250 kuri buri umwe.

Benshi barahereza amahirwe APR FC bijyanye ni uko imaze iminsi yitwara ndetse imaze n'iminsi irimo gukina irushanwa rya Mapinduzi ryaberaga mu gihugu cya Zanzibar.

Iyi kipe muri iri rushanwa ntabwo wavuga ko yitwaye nabi dore ko yagarukiye muri 1/2 ihageze itsinze Younga Africans ndetse inganyije n'ikipe ya Simba SC.

 



Source : https://yegob.rw/abakinnyi-ba-as-kigali-bashyiriweho-akayabo-mu-gihe-baratsinda-apr-fc-imaze-iminsi-iri-mu-kwabuki/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)