Abanyarwanda, Abanyekongo n'Abarundi turi abavandimwe- Musenyeri wo muri Congo yavugiye mu Rwanda ijambo rikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje mu gihe ibi Bihugu uko ari bitatu bifitanye ibibazo, ubwo aba bepisikopi bari mu isengesho ryo gusabira amahoro mu karere k'Ibiyaga bigari ndetse no ku Isi hose.

Umushumba wa Diyosezi ya Goma, Musenyeri Willy Ngumbi yagize ati 'Abanyarwanda, Abanyekongo n'Abarundi turi abavandimwe, ibitekerezo byacu, amoko n'imipaka ntabwo bikwiye kutubera impamvu idutandukanya, kuko mbere ya byose, twese turi abavandimwe muri Yezu Kristu kandi bafite ubumuntu.'

Aba bashumba bagize Ihuriro ry'Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ACEAC), bari bamaze iminsi itatu mu Rwanda, mu rwego rwo gusoza icyumweru cyo gusabira ubumwe bw'abakirisitu aho bakoze ibikorwa binyuranye birimo no gusura inkambi z'impunzi.

Ni igikorwa cyatangiye ku itariki 24 Mutarama 2024, muri Diyosezi ya Ruhengeri, aho abo Bepisikopi bagize urwego ruhoraho rushinzwe gukurikiranira hafi imirimo ya ACEAC, bifatanyije n'abakirisitu mu Misa yo gusaba amahoro.Ni isengesho ryitabiriwe n'imbaga y'abakirisitu, cyane cyane abo muri Diyosezi ya Ruhengeri, Abihayimana n'Abiyeguriye Imana, n'abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, aho bifatanyije n'Abepiskopi mu gusabira amahoro ibihugu bigize Akarere k'Ibiyaga Bigari n'Isi muri rusange.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Visi Perezida w'Inama y'Abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Vincent Harolimana, yavuze ko nk'intama z'Imana bakomeje gutakamba ngo ubumwe buboneke.

Yagize ati 'Dukomeje gutakamba kugira ngo abafite ububasha bubake ibiraro bihuza abantu aho gushyiraho inkuta zibatandukanya, muri urwo rwego icyemezo giherutse cyo gufunga umupaka uhuza u Rwanda n'u Burundi cyaratubabaje cyane'.

Yakomeje agira 'Ni icyemezo cyaduteye guhangayika, dutekereza ku buzima bw'abatuye ibihugu byombi, tukaba twifuza ko habaho kuganira hashakwa ibisubizo by'ibibazo bibangamiye imibanire myiza y'abatuye ibihugu byacu'.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Abanyarwanda-Abanyekongo-n-Abarundi-turi-abavandimwe-Musenyeri-wo-muri-Congo-yavugiye-mu-Rwanda-ijambo-rikomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)