Abofisiye bakuru ba RDF n'abo mu Bihugu 10 basangizanyije umuco w'iwabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirori bibaye ku nshuro ya 11, byaranzwe no kumurikirana umuco mu ngeri zinyuranye nk'imirire, imyambarire ndetse no mu mbyino.

Iki gikorwa cyateguwe n'abasirikare 49 bo mu rwego rw'Abofisiye bakuru bo mu Bihugu 11 byo ku Mugabane wa Afurika bari gukurikirana amasomo yo kuyobora inzego za gisirikare ku nshuro ya 12.

Ni igikorwa kigamije guhamya imikoranire hagati y'Ingabo ndetse no gusangizanya ibyo abandi bazi.

Umuyobozi w'iri shuri rya Rwanda Defence Force Command and Staff College, Brig Gen Andrew Nyamvumba wayoboye ibi bikorwa mu izina ry'Umugaba Mukuru wa RDF, yavuze ko uyu munsi w'umuco ari ngombwa kuko utuma abanyeshuri basangiza indagagaciro.

Ati 'Nanone kandi ni umunsi wo kugaragaza uruhare rw'umuco mu guhanahana ibitekerezo n'ubumenyi.'

Ibihugu byitabiriye iri murika, harimo Botswana, Ethiopia, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, South Sudan, Tanzania, Uganda, Zambia ; ndetse n'u Rwanda.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Abofisiye-bakuru-ba-RDF-n-abo-mu-Bihugu-10-basangizanyije-umuco-w-iwabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)