Alyn Sano, Bwiza, Aveiro na Chrisy Neat bavug... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkuru ikubiyemo muri rusange ibyagiye biva muri raporo zakorewe  mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, u Bwongereza n'ahandi. Inagaruka ku bitekerezo bya bamwe mu bari n'abategarugori babarizwa mu myidagaduro cyane cyane umuziki nyarwanda, bagaragaza uko babona imibare yabo yarushaho kwiyongera.

Twinjira muri iy'inkuru, kugeza ubu uvuze ko abari n'abategarugori ari bacye ugereranije n'uko isoko ry'umuziki nyarwanda rihagaze ari na ryo musingi w'imyidagaduro nyarwanda kugeza ubu, ntiwaba ukabije. Ibi bikaba bishingira ku mubare na wo ukiri hasi w'abatinyuka kuwinjiramo.

Urebye mu myaka ishize abandika indirimbo, abatunganya indirimbo z'amajwi n'amashusho, abacuranzi, abaririmbyi, abatangije inzu zitunganya umuziki, abategura amarushanwa y'umuziki n'abandi, ubona ko muri izo nguni zose umubare w'abigitsinagore barimo uri hasi.

Kugira ngo habashe kubaho uburinganire mu ruganda rw'umuziki, birumvikana ko hari akazi katari gacye ko gukorwa, hanashyirwa imbaraga mu gushimira ababashije kwinjiramo no kubafasha kubona ibyibanze nyenerwa.

Raporo nyinshi zagiye zikorwa nk'iya USC Annenberg Inclusion Initiative niya UK Music Diversity ku ruganda rw'umuziki, zagiye zigaragaza ko umubare w'abari n'abategarugori ukomeza kuba muto n'abashishije kurwinjiramo bagahembwa intica ntikize cyangwa bagafatiranwa n'ababereka inzira y'ibyo bashaka kugira akazi.

Birumvikana nk'uko twabigarutseho haruguru, kugeza ubu kugira ngo uzapfe kubona kompanyi ifite aho ihuriye n'umuziki iyobowe n'umwari n'umutegarugori mu Rwanda, biracyagoye, yewe ntiwanamubona mu bitangazamakuru ari byo nzira imenyekanisha ibikorerwa mu muziki, 

Ibi bikaba ari imbogamizi ikomeye igikeneye gushakirwa umuti kuko byamaze kugaragara ko abahawe umwanya bakabasha kwiyerekana muri uru ruganda rw'umuziki babashije gutanga umusaruro no kugera kure.

Bimwe mu bibazo bikomeje kugaragazwa mu ruhando mpuzamahanga kandi n'iyo unyujije amaso mu Rwanda naho usanga bitari kure gutwara inda mu buryo butateganijwe, umushara uri hasi, kubura aho guhera, kubeshywa ubufasha no kuzamurwa bikarangira bitabaye.

Bimwe mu bigaragazwa nk'ibyaba ibisubizo ku mbogamizi zikomeje kugenda zizitira umwari n'umuterugori mu muziki zirimo amahugurwa, gukorera mu mucyo no guhanahana amakuru.

Haraza kandi kwitinyuka kw'abari n'abategarugori mu gushora imari muri iki gisata no kubigira ibyabo kugira ngo bibashe gutanga umusaruro gushyirwaho ku buryo bworohereza ababyifuza ku babasha kubyinjiramo.

Gukomeza gukorwa k'bushakashatsi bwimbitse ku bibazo by'ingutu bihari hakanerekanwa uburyo byakemurwamo, bamwe mu bantu bafite aho bahuriye n'umuziki nyarwanda by'umwihariko bari muri iki gice baganiriye n'inyaRwanda bagaragaje uko babibona banagira icyo basaba yaba Guverinoma n'Abashoramari.

Shingiro Aline Sano [Alyn Sano] umaze kubaka izina ritari rito mu muziki ndetse uri muri bacye babashije gushinga imizi mu bigitsinagore, yagize ati: 'Umuziki usaba kwihambira cyane ku buryo igitsina gore kibishoboye ijana ku ijana kıba ari gicye cyane.'

Yagaragaje ko kugeza ubu igisubizo gishoboka cyaba ubujyanama no kuba abantu bakwemera gushora amafaranga mu bari n'abategarugori bifuza cyangwa bafite impano.

Alyn Sano yavuze ko kuba abahanzikazi bagira kwihangana gucye biza ku isonga mu bituma bigorana kubabasha gushobora umuziki nyarwanda ariko na none agaragaza ko abashoramari bakenewe kuko byinshi bigorana kubera amafaranga 

Kanoheli Christmas Ruth [Chrisy Neat] umwe mu bize mu ishuri ry'umuziki icyo gihe ryitwaga irya Nyundo akaba Producer mu Bisumizi yagize ati: 'Bacika intege byoroshye, kwihangana biragorana kuri benshi muri uru ruganda rw'umuziki bitewe n'ibintu biba birimo.'

Yongeraho ati: 'Ikindi harimo kubura abajyanama kugeza ubu bakiri bacye n'abahari benshi ugasanga bafata abahungu. Sinzi impamvu ibitera kugeza ubu, imbogamizi y'ubushobozi no gutinya kuba abo batari bo kuko hari ubwo ababafasha bashaka kubaremamo uko batari.'

Chrisy Neat umwe mu batunganya umuziki mbarwa ari igitsinagore wagaragaje ko kuba hari ubwo umuntu ushaka gufasha umunyamuziki w'igitsinagore ashaka kumugira uwo atari we nabyo bidindiza umubara w'abashaka kuwinjiramo 

Uwimana Clarisse [Aveiro] uri mu banyamakurukazi bahagaze neza mu myidagaduro nyarwanda, akaba nimero ya mbere mu bagore bakora itangazamakuru rya Siporo, yagize ati: 'Mbona igitera kuba abari n'abategarugori ari bacye biterwa na 'Labels' kubera ko ntizipfa kubagirira icyizere sinzi niba biterwa n'ibyavuzwe usubije imyaka inyuma ko abajyanama [Managers] cyangwa labels babangamiraga igitsinagore babasaba kuryamana.'

Agaragaza ko kuri ubu abantu bafite inzu zitunganya umuziki zikanareberera abahanzi [Labels] batagira uruhare mu kuzamura abakobwa/abagore. Ati'Urebye n'abawurimo ntabwo baragera kure, urugero nk'ubu ngubu umuhungu ukiri muto ashobora kurebera kuri byinshi akavuga, reba Bruce Melodie urwego ari ho urebe Yvan Buravan witahiye wegukanye Prix Decouverte bigatuma hari icyatera imbaraga igitsinagabo kwinjira mu muziki.'

Ku ruhande rw'igitsinagore avuga ko bitaragera kure, akaba asanga hakenewe abiyumvamo impano kutitinya kuko wasanga ari bo bazaca ikiraro ati'Kugeza ubu rero mu Rwanda ntabwo turabona umugore wageze kure, yego Butera Knowless, ariko na we ntabwo aragera ku gasongero.'

Atanga urugero rw'uburyo muri Nigeria byifashe ati: 'Wenda wareba nko muri Nigeria uyu munsi uravuga uti Yemi Alade ataramiye ku rubyiniro rukomeye, Tiwa Savage aratarama akagera n'i Bwami mu Bwongereza bikaba rero byakurura igitsinagore cyose muri Nigeria.'

Aveiro Clarisse uri mu banyamakurukazi bahagaze neza mu gisata cy'imyidagaduro yagaragaje ko igisubizo cyava mu kuba abafite inzu zitunganya zikarebera inyungu z'abahanzi baha umwanya n'abahanzikazi kuko muri iyi myaka byasubiye inyuma bigaragara

Aboneraho gutanga umurongo w'icyo abona cyakorwa ati'Igikwiriye gukorwa, abajyanama, inzu zireberera inyungu z'abahanzi, mufate ukuboko igitsinagore. Ikindi abafite impano nabo baze kuko ushobora gusanga ari mwe mushobora kuba aba mbere abantu bazareberaho kuko indirimbo imwe ishobora kugukorera bikakugeza ku rundi rwego.'

Bwiza na we yagaragaje ko kugeza ubu impano zihari ahubwo hakiri ikibazo gikomeye cyo kubona ubufasha. Aragira ati: "Abanyamuziki b'abari n'abategarugori barahari ari benshi gusa ntibabona ubufasha bwo kugira ngo babashe kubikora kinyamwuga, Numva habonetse abashoramari babatangaho amafaranga nk'uko bikorwa kuri basaza bacu byazakunda."

Kugeza ubu umubare w'abahanzikazi bakora umunsi ku wundi umuziki nk'akazi mu Rwanda ntibarenga 10, gusa icyizere kikaba gihari ko bizarushaho guhinduka kuva aho ubuhanzi bwabonye aho bubarizwa n'umuziki urimo, ubwo turavuga muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

Indi mpamvu hari icyizere, ni uko mu bushishozi bwa Perezida Kagame Minisiteri ifite abahanzi mu nshingano zayo yahawe Dr Abdallah Utumatwishima ukurikiranira hafi ibigezweho no mu muziki na Umutoni Sandrine kugira ngo yaba ab'igitsinagabo n'ab'igitsinagore bayisangemo nta nkomyi.

Aveiro yasabye umwari n'umutegarugori wese wumva afite impano gufata iya mbere akayibyaza umusaruro kuko wasanga ari we uzatinyura abandiBwiza yagaragaje ko impano z'abanyamuziki b'igitsinagore zihari ahubwo hakiri ikibazo cyo kubona ubufasha nk'ubuhabwa basaza babo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138473/alyn-sano-bwiza-aveiro-na-chrisy-neat-bavuguse-umuti-watuma-abakobwa-baba-benshi-mu-muziki-138473.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)