Amafoto utabonye yaranze ubukwe bwa Sadio Mane wigeze kugirana umubano na Kate Bashabe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umunya-Senegal ukinira Al Nassr muri Saudi Arabia, Sadio Mané wigeze kuvugwaho umubano wihariye n'Umunyarwandakazi Kate Bashabe, yarushinze na Aisha Tamba.

Ni ubukwe bwabaye tariki ya 7 Mutarama 2024 bubera iwabo muri Senegal mu murwa mukuru Dakar mu gace ka Keur Massr.

Ni ubukwe busa n'ubwabaye mu ibanga kuko amafoto y'ubu bukwe yatangiye gucicikana bwararangiye.

Sadio Mané akaba asa nukabije inzozi ze kuko muri 2020 yigeze kubazwa umukobwa w'inzozi ze, kimwe mu bintu yavuze uretse kuba akunda gusenga yicisha bugufi, ariko na none atashakana n'umukobwa w'icyamamare, bibaye byiza akaba adakoresha imbuga nkoranyambaga byaba ari akarusho.

Ni byo byabaye kuko Aisha Tamba ni umukobwa utapfa kubona akoresha imbuga nkoranyambaga, gusa avuka Casamança yo muri Cameroun.

Ni umukobwa bivugwa ko aziranye na Mane kuva kera ndetse no kwiga kwe byagizwemo uruhare n'uyu mukinnyi w'imyaka 31 umaze kwegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza muri Afurika inshuro 2.

Guhera muri 2019 Sadio Mane yavuzwe kugirana umubano wihariye n'umunyamudeli w'umunyarwandakazi, Kate Bashabe ndetse byanageze aho bakeka ko baba bakundana.

Kate Bashabe yajyaga kureba imikino ya Liverpool mu Bwongereza akiyikinira, hari n'igihe Mane yigeze gupositinga indirimbo y'umuhanzi Nyarwanda, Meddy benshi bahita bemeza ko ibya bo byaba byarageze kure.

Sadio Mane yakoze ubukwe Aisha Tamba
Ni ubukwe busa n'ubwaye mu ibanga rikomeye
Aisha Tamba umugore wa Sadio Mana
Ni umukobwa utapfa kubona ku mbuga nkoranyambaga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-utabonye-yaranze-ubukwe-bwa-sadio-mane-wigeze-kugirana-umubano-na-kate-bashabe-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)