Amafoto yigitaramo Patient Bizimana, Adrien... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bahuriye ku ruhumbi, nyuma y'igihe bombi batangiye kubarizwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kuhashakira ubuzima no kwagura urugendo rw'abo rw'umuziki.

Ni abahanzi bihagazeho mu ivugabutumwa banabigaragaje mu gitaramo cyateguwe na Sosiyete 'Afro Hub' y'Umunyamakuru Ernesto Ugeziwe na Cedru wamamaye mu gutunganya indirimbo z'abahanzi batandukanye bo muri Amerika no mu Rwanda.

Ernesto na Cedru bateguye iki gitaramo cyo guhimbaza Imana nyuma yo gufasha Christopher gutaramira muri Arizona, ndetse no gufasha Dj Toxxyk gutaramira muri Amerika.

Iki gitaramo cyo guhimbaza Imana cyabaye ku wa 30 Ukuboza 2023, kiririmbamo abahanzi bakomeye cyane mu muziki wa Gospel barimo Adrien Misigaro, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Aime Frank, Tumaini Byinshi na John B. Singleton.

Ernesto uri mu bagize uruhare mu gushinga 'Afro Hub' yabwiye InyaRwanda, ko igitaramo cyagenze neza 'kandi ko n'ubwitabire bwari hejuru cyane'.

Ati 'Mu by'ukuri igitaramo cyagenze. Na buri muhanzi yakubwira ko ari cyo gitaramo cya mbere yitabiriye muri Amerika kandi cyamushimishije. Kubera uburyo cyari giteguwe, 'sound' yari ateguwe neza, ubusanzwe usanga abahanzi ba Gospel bagira ikibazo cya 'Sound' kubera ko baririmbira mu nsengero…'

Ernesto yavuze ko no ku ruhande rwa 'Afro Hub' byabahaye ishusho y'ibishoboka, ashingiye ku bwitabire no kuba ari ubwa mbere bari bateguye igitaramo cyubakiye ku guhimbaza Imana.

Akomeza ati 'No ku ruhande rwa 'Afro Hub' twarishimye pe! Kuko twabonye abantu benshi, ubwitabire bwari hejuru cyane. Ni intambwe nziza cyane kuri twe. Abantu baraje, kandi bishimana n'abahanzi, muri rusange byagenze neza.'

Yavuze ko abahanzi bose bari batumiye muri iki gitaramo utarabonetse ari John B. 'kuko yahise agira impamvu zitunguranye zatumye ahita aza mu Rwanda'.

Patient Bizimana waririmbye muri iki gitaramo, ni umwe mu bahanzi bamaze imyaka irenga 15 bari mu muziki. Muri iki gihe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abana n'umuryango we.

Aherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise 'Ndaje' yakoranye na Nelson mucyo, 'Ikime cyo mu gitondo', 'Warakoze', 'Wastahili', 'Warahabaye', 'Iyo neza' n'izindi.

Mu bandi bahanzi baririmbye muri iki gitaramo harimo Serge Iyamuremye, umunyamuziki umaze imyaka irenga 10 ari mu muziki wo guha ikuzo Imana.

Aherutse gutangira urugendo rwo gushyira hanze indirimbo ziri kuri album ye. Iriho indirimbo yitsa cyane ku rugendo rwe rwo gukizwa no gutangira umuziki.

Uyu muhanzi umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Yesu Agarutse' yakoranye na James na Daniella, 'Ishimwe', 'Birumvura', 'Mwuka wera' n'izindi.

Adrien Misigaro umaze igihe abarizwa muri Amerika nawe yari ku rutonde rw'abahanzi bafashije Abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu gusoza neza umwaka.

Uyu muhanzi uheruka mu Rwanda agezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo 'Ni njye ubivuze', yabanjirijwe n'indirimbo zirimo 'Aranzi', 'Ndareba' n'izindi.

Ari kwitegura kuririmba muri iki gitaramo, mu gihe ari no mu myiteguro ya nyuma we na Meddy yo gushyira hanze indirimbo ya kabiri bakoranye ihimbaza Imana.

Umuramyi Aime Frank uherutse kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe ari ku rutonde rw'abahanzi bazataramana n'abakristu. Ku wa 24 Mutarama 2023, nibwo yagiye muri kiriya gihugu, icyo gihe yahagurukiye mu Burundi.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane muri Gospel binyuze mu bitaramo yakoreraga cyane ku rubuga rwa Youtube mu gihe cya Covid-19. Icyo gihe yafashije benshi kwegerana n'Imana, aho bamwe bari bigunze bumva ko Isi igiye kurangira kubera icyorezo cyishe ibihumbi by'abantu.

Aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Emmanuel', 'Uwarehemu', 'Ubuhamya bw'ejo', 'Kumanga' yakoranye na Emmy Vox n'izindi.

Tumaini Byinshi nawe yari ku rutonde rw'abaririmbye muri iki gitaramo. Ni umwe mu bahiriwe n'indirimbo yashyize hanze mu myaka itatu ishize yise 'Abafite ikimenyetso'.

Iyi ndirimbo yamuhaye kwisanzura cyane mu kibuga cy'abakora 'Gospel' bituma muri iki gihe afite izina rikomeye. Uwavuga ko iyi ndirimbo yabaye idarapo ry'umuziki we ntiyaba abeshya.

Aherutse gusohora indirimbo yise 'humura' yakoranye na Aime Frank, 'Nafashe umwanzuro', 'Tuza Waremewe', 'Umwambi' n'izindi. 


Serge Iyamuremye umaze iminsi ashyira hanze zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye, yagaragaje ubuhanga muri iki gitaramo



 

Patient Bizimana umaze iminsi atangiye urugendo rwo gusubiramo zimwe mu ndirimbo ze zamamaye yatanze ibyishimo muri iki gitaramo muri Amerika



Iki gitaramo cyari cyateguwe hisunzwe isanganyamatsiko y'amagambo aboneka muri Zaburi: 124 


Iki gitaramo cyayobowe na Jay Rwanda wegukanye ikamba rya Mister Africa 2017
 

Aime Frank wimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mutarama 2023, yifashishije abaririmbyi banyuranye muri iki gitaramo






Adrien Misigaro uherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo yise "Ninjye ubivuze", yishimiye gutaramira abavandimwe be muri iki gitaramo







Umunyamuziki Tumaini Byinshi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Abafite ikimenyetso' yagaragaje kunyurwa ari ku ruhimbi





























Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138317/amafoto-yigitaramo-patient-bizimana-adrien-misigaro-na-serge-iyamuremye-bakoreye-muri-amer-138317.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)