Byatangajwe n'umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024.
Kanyuka yavuze ko kuva saa moya za mu gitondo, uruhare rwa Leta ya Congo rugizwe na FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba, ingabo z'u Burundi n'iza SADC, 'baramutse bica abaturage nk'uko bisanzwe.'
Kanyuka akomeza agira ati 'Bagabye ibitero mu birindiro byacu bitandukanye muri Karuba, Kingi, Karenga, Negenero, Mbuhi no mu bice biheregeye.'
Yakomeje agira ati 'M23 yakomeje kwirwanaho bya kinyamwuga kandi ntabwo ishobora kwihanganira ubwicanyi bukorerwa abaturage b'abasivile mu bice byabohowe n'ibyo twifuza kubohora.'
Uyu mutwe wongeye gutanga impuruza ku muryango mpuzamahanga kugira icyo ukora, kuko ubwicanyi buri gukorerwa abasivile mu gace ka Mweso no mu bice bihegereye, bwafashe indi ntera.
UKWEZI.RW