Amakuru mashya : Kazungu ukekwaho kwica abantu 14 yetegerejwe ku Rukiko arabura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni urubanza rwari ruteganyijwe kuba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024 ku cyicaro cy'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo.

Kazungu yagombaga kuburana urubanza yarezwemo gusambanya umugore, ariko abari baje kumva uru rubanza, barategereza baramubura.

Uretse kuba Kazungu yagombaga kuburana uru rubanza aregwamo gusambanya umugore, yagombaga kuzasubira imbere y'Urukiko mu cyumweru gishize tariki 12 Mutarama 2024, kuburana urundi rubanza aregwamo ibyaha binyuranye birimo n'ibishingiye ku mpfu z'abantu 14 biganjemo abakobwa akekwaho kwica.

Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko izi manza zahuzwa, ku buryo Kazungu Denis yaziburanaho icya rimwe kuko ziregwamo umuntu umwe, kandi zikaba zifitanye isano.

Ni icyifuzo cyemejwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rusubika urubanza rwagombaga kuba uyu munsi, rurwimurira tariki 12 Mutarama 2024.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Amakuru-mashya-Kazungu-ukekwaho-kwica-abantu-14-yetegerejwe-ku-Rukiko-arabura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)