Ni nyuma y'uko u Burundi bufashe icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza iki Gihugu n'u Rwanda kubera umwuka mubi umaze iminsi wubuye hagati y'Ibihugu byombi, aho u Burundi bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara, ariko rwo rukabihakana.
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda yahise ishyira hanze itangazo ry'umuburo ku Banyamerika baba mu Rwanda.
Iri tangazo rivuga ko ari iry'umuburo ku Banyamerika, rigira riti 'Nta makuru dufite y'igihe iri fungwa rizamara. Ni yo mpamvu tubagira inama yo gukurikiranira hafi itangazamakuru ryo mu Rwanda kugira ngo mumenye byinshi kuri iki kibazo n'ibishya bishobora guhinduka.'
Leta Zunze Ubumwe za America zitanze uyu muburo, mu gihe Guverinoma y'u Rwanda yo idahwema guhumuriza abaturarwanda ko nta gishobora guhungabanya umutekano warwo kuko inzego z'umutekano zihora ziri maso kuba zaburizamo icyaza gishaka gutoba ituze ry'Abaturarwanda.
U Rwanda kandi rwahumurije Abarundi bari mu Rwanda ko nta mpungenge bagomba kugira nubwo Igihugu cyabo cyirukanye Abanyarwanda, rwo rukavuga ko bakwiye kuryama bagasinzira ndetse bagakomeza ibyo basanzwe bakora nta nkomyi.
UKWEZI.RW