Amurusha imyaka 13! Ibyo wamenya ku mugore wa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aisha Tamba yavutse muri 2006, akaba yaravukiye ahitwa Casamance mu gace kegeranye n'ibyaro bya Bambali muri Senegal aho uyu mukinnyi wa Al Nassr yo muri Arabia Saudite avuka.

Uyu mukobwa w'imyaka 18 avuga ururimi rwa 'Manindago' rukaba ari narwo Sadio Mane asanzwe avuga ndetse nawe ngo akunda kwiberaho ubuzima bwihariye nk'umugabo we udakunze kugaragara mu itangazamakuru cyane.

Aisha Tamba kuri ubu ni umunyeshuri ariko ari mu mwaka we wa nyuma w'amasomo ku ishuri ryigenga riherereye ahitwa Mbao muri Senegal.

Nk'uko ibinyamakuru byo muri Senegal bibyandika, bwa mbere Sadio Mane yagaragaye ari kumwe n'uyu mukobwa afite imyaka 16 ariko icyo gihe ntabwo bari mu rukundo. 

Nyirarume wa Sadio Mane ni umwe mu bamufashije kubona uburyo yakundanamo na Aisha Tamba bitewe nuko yari inshuti ya Se, ubundi akajya amunyuzaho amafaranga yo gufasha uyu mukobwa yakundaga mu bijyanye no kwiga.

Nubwo uyu mugore w'uyu mukinnyi w'imyaka 31 kuri ubu yamaze kumenyekana ariko yari yabanje guteza urujijo bitewe nuko hari amakuru yavugaga ko yaba yashakanye n'Umunyamakurukazi ukorera Sky Sports witwa Melissa Reddy ukomoka muri Afurika y'Epfo.

Ubukwe bwa Sadio Mane yabukoze mu ibanga bitewe nuko bwatashywe n'abantu bake bo mu miryango ya hafi.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi agomba gusanga abakinnyi bagenzi be aho bari kwitegurira imikino y'igikombe cy'Afurika ubundi akazongera kubonana na Aisha Tamba ari uko iyi mikino irangiye.

Senegal iri mu itsinda C ikaba izakina umukino wayo wa mbere icakirana na Gambia ku wa Mbere w'icyumweru gitaha.

Sadio Mane na Aisha Tamba mu bukwe bwabo 



Byari ibyishimo kuri Sadio Mane washatse umugore





Aisha Tamba washatswe na Sadio Mane 








Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138383/amurusha-imyaka-13-ibyo-wamenya-ku-mugore-wa-sadio-mane-ukiri-kwiga-amafoto-138383.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)