APR FC yageze muri 1/2 isezereye Yanga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yageze muri 1/2 cya Mapinduzi Cup isezereye Young Africans iyitsinze ibitego 3-1.

Wari umukino wa 1/4 cya Mapinduzi Cup, igikombe kirimo kubera muri Zanzibar aho APR FC yari yahuye na Yanga yo muri Tanzania.

Iminota ya mbere y'igice cya mbere wabonaga APR FC irimo kurushwa nubwo Yanga na yo nta mahirwe afatika yaremaga.

Ku ruhande rwa APR FC kandi wabonaga Niyomugabo Claude na Mugisha Gilbert bari ku ruhande rw'ibumoso batari mu mukino.

Ku munota wa 23 Clement Mzize yakiriye umupira yinjirana ubwugarizi bwa APR FC, Bindjeme agerageza kumuhagarika biranga asubiza umupira inyuma kwa Moloko wahise utsindira Yanga igitego cya mbere.

APR FC yakomeje gushaka uko yishyura iki gitego kugeza ku munota wa 4 w'inyongera ubwo Sanda yahaga Mbaoma agatera mu izamu maze umunyezamu akawukuramo maze Sanda wari wakurikiye ahita awushyira mu rushundura. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.

Ku munota wa 48, Victor Mboama yatsindiye APR FC igitego cya kabiri kuri penaliti ku ikosa umunyezamu Msherry yari akoreye kuri Nzotanga.

Mbaoma Victor yaje guhita asimbuzwa ku munota wa 52 nyuma yo kugira imvune.

APR FC yakoze impinduka za mbere ku munota wa 63, Shiboub na Bacca binjira mu kibuga havamo Ramadhan na Mugisha Gilbert.

Izi mpinduka zafashije APR FC cyane kuko bashaka igitego cya gatatu ndetse ibona amahirwe menshi ariko abakinnyi barimo Bacca na Taiba ntibabasha kuyabyaza umusaruro.

APR FC wabonaga iri mu mukino yaje kubona igitego cya gatatu ku munota wa 79 cyatsinzwe na Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman ku mupira yari ahawe na Mbonyumwami Taiba. Umukino warangiye ari 3-1.

Muri 1/2 APR FC ikaba igomba kuzahura na Mlandege yasezereye KVZ SC.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yageze-muri-1-2-isezereye-yanga-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)