APR FC yanganyije na Simba SC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu cy'u Rwanda, APR FC yaguye miswi na Simba SC y'ubusa ku busa izamuka muri 1/4 ari iya 3 mu itsinda.

Wari umukino usoza itsinda B mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ririmo kubera Zanzibar.

Simba SC na APR FC zose zagiye kuwukina zaramaze kubona itike ya 1/8, wabonaga impande zombi abatoza bakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi babanjemo.

Nko ku ruhande rwa APR FC, Thierry Froger yari yicaje abakinnyi nka Mbaoma, Pitchou, Clement bari bamufashije mu mikino iheruka ni mu gihe nka Simba SC yari yicaje abakinnyi nka Phiri, Onana, Chemalone, Baleke na Miquissone.

Igice cya mbere cy'umukino APR FC yagerageje gusatira ndetse igenda ibona amahirwe nk'umupira Christian yahinduye imbere y'izamu ariko Shiboub yashyiraho umutwe ukanyura hanze gato yaryo.

Ishimwe Christian na we yaje kwinjirana ubwugarizi bwa Simba SC ariko ateye mu izamu, umunyezamu Abel arawufata.

Muri iki gice cya mbere, amahirwe afatika Simba SC yabonye ni ayo mu minota y'inyongera aho Saido yateye koruneri bashyiraho umutwe, umunyezamu Pavelh Ndzila arawufata. Bagiye kuruhuka ari 0-0.

Simba SC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka izanamo Onana, Baleke na Miquissone. Phiri na we yaje kwinjiramo abasangamo.

Ku munota wa 56, abakinnyi ba APR FC bakinanye neza maze Ruboneka Bosco aha umupira mwiza Taiba ariko ateye mu izamu umunyezamu awukuramo.

APR FC yakoze impinduka za mbere ku munota wa 66, Kategeya Elie na Kwitonda Alain Bacca binjiramo havamo Shiboub na Sanda Soulei uri mu igeragezwa. Ni nako kandi Taiba na Gilbert baje kuva mu kibuga hinjiramo Victor Mbaoma na Abdourame Alioum.

APR FC yakinaga ubona ishaka igitego nko ku munota wa 77 aho Kategeya Elie yateye koruneri maze Bindjeme ashyiraho ikirenge ariko unyura hanze gato y'izamu.

Simba SC abakinnyi barimo Jose Luis Miquissone, Baleke bagerageje ariko umunyezamu Pavelh Ndzila ababera ibamba. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.

APR FC yazamutse ari iya 3 mu itsinda B, muri 1/4 izahura na Yanga yabaye iya mbere mu itsinda C.

Mu itsinda A muri 1/4 hazamutse Azam FC na Mlandege, itsinda B hazamuka Simba SC, Singida na APR FC ni mu gihe mu itsinda C hazamutse Yanga, KVZ FC na Jamhuri SC.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yanganyije-na-simba-sc-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)