AS Kigali yatsinze Gasogi United mu mukino wa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 aho Gasogi United ariyo yari yakiriye.

Uko umukino wagenze mu nshamake

Ku munota wa 5 gusa, rutahizamu wa Gasogi United Balako Christian ntabwo yatinze kwerekana ko ashobora kuba akaze, aho yafashe umupira imbere y'izamu, ukubita umutambiko. 

Ku munota wa 22 Dusingizimana yazamukanye umupira yambukiranya ikibuga mo kabiri, arinda agera imbere y'izamu, arekura ishoti rikomeye umupira uca iruhande rw'izamu.

Ku munota wa 42, AS Kigali yabonye igitego, ku mupira Muderi Akabar yihereye abakinnyi ba Gasogi United ufatwa na Serge wahise ahereza Benedata Janvier warebanaga n'izamu neza, umupira awutereka  mu izamu.

Umusifuzi yongeyo iminota 4 nayo irangira nta mpinduka, amakipe ajya kuruhuka.

Ku munota wa 55 Gasogi United yabonye kufura yatewe na Muderi Akbar, ayitereka mu nguni y'izamu, umupira Hakizimana arirambura awushyira muri koroneri.

Ku munota wa 65, amatara ya sitade yaje kuzima kuko amavuta yari abaye make. Ku munota wa 74, umukino waje gukomeza ariko amatara yo muri sitade bayacana igice.

Ku munota wa 90 AS Kigali yahushije igitego ku mupira wazamukanwe Ssekisambu awukata neza ashakisha Ebeni nawe wahise ashota adahagaritse umupira uca kuruhande.

Ku munota wa 98" umusifuzi yongeyeho iminota 4 y'inyongera, gusa muri iyo minota Hakizimana Adolphe yabonyemo ikarita y'umuhondo kubera gutinza umukino.

Umukino waje kurangira AS Kigali ifite igitego 1 ku busa bwa Gasogi United ndetse ihita yegukana amanota 3.

Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga

Dauda Ibrahima
Niyitegeka Idrissa
Udahemuka Jean
Nshimiyimana Marc Govin
Mugisha Joseph
Niyongira Danny
Muderi Akbar
Lisele Lisombo Cedric
Balako panzi Christian

Abakinnyi 11 As Kigali yabanje mu kibuga

Hakizimana Adolphe
Benedata Janvier
Ndayishimiye
Akayezu Jean Bosco
Kayiranga Leon
Dusingizimana Gilbert
Kevin Ebene
Alain Serge
Raphael Osaluwe
Erisa Ssekisambu
Kone Lotin Felix

Mu gice cya kabiri ahagana ku munota wa 65, umuriro waje kubura iminota 9



Guy Bukasa utoza AS Kigali, yakinaga n'ikipe yabereye umutoza 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139111/as-kigali-yatsinze-gasogi-united-mu-mukino-wajemo-umwijima-amafoto-139111.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)