Bagabiwe inka eshatu no kujya i Burayi! Udush... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Ndabigukundira' iri mu ndirimbo z'uyu muhanzi zakomeje izina rye nk'umuhanzi wigenga. Yayikoze mu mwanya w'umusore unyuzwe n'urukundo arimo, kandi wishimiye gutera intambwe ikomeye mu buzima.'

Avugamo uburyo umukunzi we yamumeneye ibanga yari yarahishe abandi, uburyo yahinduye imico n'imyifatire ye, aha agaciro amarangamutima ye. Avuga ati 'Ntibibarika ibyo nkukundira.'

Asoza indirimbo ye atera ivi yambika impeta ya fiançailles umukunzi we ihamya urukundo amukunda nk'uko Kimenyi Yves yabikoze tariki 28 Gashyantare 2021, ahamya urwo akunda Uwase Muyango Claudine.

Wari umunsi udasanzwe mu buzima bwa Nyampinga uzi kwifotoza kurusha neza (Miss Photogenic 2019) wambitswe impeta imuteguza kurushinga. Biba urwibutso rudasaza kuri Kimenyi wiyemeje kuva mu buserebateri.

Tariki ya 6 Mutarama 2024, yafunguye Paji nshya mu mubano w'aba bombi, kuko Kimenyi Yves yatanze inkwano mu muryango wa Muyango Claudine, nyuma y'amasaha make basezerana imbere y'Imana, biyemeza kurushinga rugakomera.

Ni ubukwe bwagarutsweho cyane, ahanini biturutse ku kuba aba bombi basanzwe bazwi cyane mu itangazamakuru, binyuze mu kuba Kimenyi asanzwe ari umukinnyi wa AS Kigali naho Muyango akaba yaramamaye muri Miss Rwanda 2019 aho yegukanye ikamba rya Miss Photogenic.

InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze ubukwe bw'aba bombi

1.Itangazamakuru ryakumiriwe

Umutekano wari wakajijwe kuva hasi kugeza hejuru! Kuko hari abasore b'ibigango bari bafite ibyuma by'itumanaho baganira buri kanyababazanya muri buri nguni uko bimeze.

Kimenyi Yves yari yatanze itegeko ko nta wundi muntu wemerewe gufata amafoto n'amashusho mu bukwe bwe na Muyango, uretse abasore yari yishyuriye kubikora.

Abari bemerewe gufata amashusho n'amafoto n'abo bahawe ikibaranga, ku buryo byari bigoye kwivanga n'abo.

Saa mbiri z'igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Mutarama 2024, abanyamakuru bashyizwe ahantu hamwe baraganirizwa, babwirwa ko uretse kuba waba ufite telefone ya 'Smart Phone' nta Camera yemerewe kwinjira muri 'Salle' yabereyemo ubukwe. Hari abahisemo gukurikirana ubu bukwe, abandi barikubura barataha.

Ibi ni nako byagenze mu muhango wo gusezerana imbere y'Imana, kuko n'abari bafite telefone bagiye babuzwa kuzikoresha mu bihe bitandukanye gufata amafoto n'amashusho.

Hari umwe mu banyamakuru wagerageje gufata amashusho ubwo Kimenyi Yves yinjiraga mu busitani bw'ahabereye ubukwe bwe, abashinzwe umutekano bamubonye baramushushubikana.

2.Imfura y'abo yatashye ubukwe, ibashyikiriza impeta

Imfura y'aba bombi, Kimenyi Miguel Yanis yatashye ubukwe bw'abo, ndetse mu bihe bitandukanye yagiye ajya aho ababyeyi be babaga bari, bakamuterura.

Uyu mwana yari afite imodoka nto agenderamo igura amafaranga arenga ibihumbi 400 Frw, yagiye agenderamo mu bihe bitandukanye.

Mu gihe cyo gusezerana imbere y'Imana, yagendeye muri iriya modoka maze ashyikiriza ababyeyi be impeta z'urukundo bambikanye.

Izi mpeta zahawe umugisha na Bishop Karemera maze bahamya isezerano ry'abo. Bishop Karemera yabwiye aba bombi ko bigoye kubona igiciro cy'urugo. Yavuze ko urugo rurenga ibyo umuntu atekereza, kandi mu rugo 'nta busitari buhaba'.

Uyu muvugabutumwa yabwiye Kimenyi na Muyango ko Imana ikunda urugo kubera ubuzima bubamo. Avuga ko urugo rukomera iyo abarurimo bakundanye.


3.Bishop Karemera yatunguwe n'amagambo yavuzwe na Kimenyi

Umuyobozi wa Living God Church, Bishop Karemera Emmanuel niwe wasezeranyije aba bombi. Yavuze ko amagambo Kimenyi yavuze abwira umugore we ubwo yamwambikaga impeta y'urukundo ataherukaga kuyumva, kandi ko yasezeranyije abageni benshi.

Mu ijambo rye, Kimenyi yashimye Imana 'yampaye umugore mwiza unyitayeho uko ndi'. Yavuze ko adashobora guhumbya amaso atari kumwe n'umukunzi we.

Kimenyi yavuze ko yifuza kubana na Muyango ubuzima bwe bwose 'kuko apfunyitse nk'uruhu rwanjye'.  Muyango we yashimye Imana, yamuhuje na Kimenyi. Ati 'Warakoze kunkunda no kunyitaho. Ndagukunda cyane.'

Kuva Muyango yakwinjira mu rukundo na Kimenyi yabonye ibiraka bitandukanye byiyongera ku byo yari asanzwe afite byo kwamamariza ibigo by'ubucuruzi bitandukanye.

Ni akazi yabonye akesha kuba atajya yicisha irungu abamukurikira ku mbuga cyane cyane urubuga rwa Instagram, yerekaniraho amafoto y'ubuzima bw'ako kanya arimo, amashusho amugaragaza abyina indirimbo z'abahanzi n'ibindi.


4.Bwari ubukwe bw'inkumi zituye kuri Instagram

Abanyabirori batuye kuri Instagram batabonetse muri ubu bukwe ubwo bavuye ku ikarita! Ni ubukwe bwitabiriwe n'abakobwa bambaye imyambaro y'igiciro kinini, babandi nyine usanzwe ubona batuye ku mbuga nkoranyambaga, basokoje mu buryo bugezweho, biteye ibirungo by'ubwiza n'ibindi bituma umuranganirira.

Harimo inkumi zavuzwe cyane mu itangazamakuru ahanini bitewe n'ibikorwa bakora, cyangwa se amabara anyuranye bagiye bakora bakisanga kuri murandasi.

Muri rusange bwitabiriwe n'abarimo Amb. Isimbi Alliance [Alliah Cool] wo muri Kigali Boss Babes, Platini, Coach Gael washinze 1: 55AM, Umunyana Shanitah wabaye Miss East Africa 2021;

Dj Brianne wacuranze muri ubu bukwe, Bushali n'umufasha we, Rocky Kimomo, Ingabire Habibah wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational, Jean Kabanda washinze Isibo Tv, Tidjara Kabendera, Isimbi Model, n'abandi.

5.Abanyamuziki baririmbye muri ubu bukwe

Ubu bukwe bwitabiriwe n'abahanzi bakomeye barimo Juno Kizigenza na Kenny Sol bafatanyije kuririmba indirimbo bakoranye bise 'Igitangaza' yanaririmbyemo Bruce Melodie.

Ariko mbere y'aho, Juno Kizigenza yari yaririmbye indirimbo yise 'Birenze' n'izindi. Asoje kuririmba izi ndirimbo, yavuze ko nawe yiteguye kuzatera ikirenge mu cya Kimenyi akarushinga rugakomera. Ati 'Igihe kimwe nanjye nzaba nicaye aho.'

Yabanjirijwe n'umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Yago waririmbye indirimbo ze zirimo 'Suwejo' ndetse na 'Rata' zamamaye mu buryo bukomeye. Uyu musore asanzwe ari inshuti ya Muyango, cyane ko yagiye amutumira mu biganiro binyuranye yanyujije kuri Yago Tv Show.

Ubu bukwe kandi bwaririmbyemo Producer Element waririmbye indirimbo 'Kashe' ndetse na 'Fou de Toi' yakoranye na Ross Kana na Bruce Melodie. Uyu musore yavuze ko ari inshuti ya Kimenyi na Muyango, kandi yishimiye gutaha ubukwe bw'abo.

Kevin Kade yasanze indirimbo ye yise 'Munda' yaracengeye mu buryo bukomeye. Uyu musore yagaragarijwe urukundo muri ubu bukwe, ndetse bigera ubwo ababyinnyi barimo nka Jojo Breezy bamusanga aho yari ari bamufasha kubyina iyi ndirimbo. Ubu bukwe kandi bwaririmbye umuhanzi Edizzo.


6.Ba Nyampinga babiri bagaragiye Miss Muyango

Kuva mu muhango wo gusaba no gukwa kugeza ubukwe buhumuje , Muyango Claudine yari agaragiwe n'abakobwa biganjemo abazwi cyane.

Harimo Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018, Umutoni Witness wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021, Umukundwa Clemence [Miss Cadette] witabiriye Miss Rwanda 20119, Mushambokazi Jordan witabiriye Miss Rwanda 2019 n'abandi.

Aba bakobwa nibo bagiye bafasha Muyango mu gihe cyo gutanga impano, kwakira abantu mu birori n'ibindi byatumye ubukwe bugenda neza.

7.Bagabiwe inka eshatu

Imiryango yombi yavuyemo abantu batatu batanze inka. Ndetse, umwe mu babyeyi yabwiye Muyango ko afite inka nyinshi, igisigaye ari uko azabona umwanya akajya guhitamo iyo ashaka.

Abatanze inka, bavuze ko inka ari impano nziza ku muryango mushya uba utangiye ubuzima bw'urugo, kandi ko biyemeza kuzakomeza kubaba hafi.

Umubyeyi wa Kimenyi we yamugeneye impano yiganjemo imbuto n'amafu anyuranye, ariko avuga ko bigoye 'kubona impano waha umwana w'imfura', 

8.Bemerewe itike yo kujya mu kwezi kwa buki i Burayi

'Parrain' wa Kimenyi yavuze ko yanyuranye mu buzima bwiza n'ububi nawe, bityo ko atabona impano yihariye yo kumuha mu rwego rwo kumushimira intambwe yateye.

Yavuze ko afite ishimwe ku mutima no kuri Kimenyi ku bw'ubushuti bw'abo burambye. Avuga ko afatanyije na Mushiki we, Kimenyi na Muyango bamaze kubishyurira itike y'indege yo gukorera ukwezi kwa buki i Burayi.

Uyu mugabo yavuze ko bamaze kwishyura hoteli y'inyenyeri eshanu, ko igihe cyose Muyango na Kimenyi bazaba biteguye bazabafasha kujya kuhurukira i Burayi.

9.Mu mpano bahawe harimo Bibiliya n'igitabo cy'indirimbo

Umwe mu babyeyi uvukana na Se wa Muyango, yavuze ko yishimiye intambwe umukobwa  w'abo ateye, amwifuriza kurushinga rugakomera yisunze ijambo ry'Imana.

Uyu mubyeyi yavuze ko ari byiza ko mu rugo rushya biragiza Bibiliya, kandi bakajya bafata igihe cyo kuyisoma. Yanabahaye igitabo cy'indirimbo zo guhimbaza Imana.

Ise wa Muyango ntiyabonetse muri ubu bukwe. Umusangiza w'amagambo yavuze ko ari ku 'nkiko z'u Rwanda' byatumye atabasha kuboneka muri ubu bukwe.

10.Maji Maji niwe wasabwe umugeni

Nkurunziza wamenyekanye nka 'Maji Maji' niwe wasabwe umugeni [Miss Muyango].  Abamuzi bavuga ko ari umwe mu babyeyi baryoshya imisango y'ubukwe.

Uyu mugabo yari umwe mu basirikare 600 bari mu nteko ishinga amategeko, nyuma y'amasezerano ya Arusha yo mu 1993, yagombaga gushyiraho Guverinoma y'inzibacyuho.

Nkurunziza yifashishije inganzo ye mu rugamba rwo kuyobora Igihugu, ndetse yigeze kubwira KT ko umuziki 'watumye tudacika intege. Twashyiraga indagagaciro zacu zose n'ibitekezo mu muziki. Uko twarushagaho kuziririmba, ni nako twarushagaho kugira imbaraga'.
























KANDA HANO UKO UBUKWE BWA MUYANGO NA KIMENYI BWAGENZE

">

KANDA HANO UREBE IBYAMAMARE BYITABIRIYE UBU BUKWE

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ubukwe bwa Kimenyi na Muyango

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138320/bagabiwe-inka-eshatu-no-kujya-i-burayi-udushya-10-twaranze-ubukwe-bwa-miss-muyango-na-kime-138320.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)