Bamwirukanye! Abakinnyi 3 ba Rayon Sports babwiwe kugaruka mu myitozo bakabyanga umukinnyi umwe yamaze kubwirwa ko atagikenewe muri iyi kipe aguma iwabo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwirukanye! Abakinnyi 3 ba Rayon Sports babwiwe kugaruka mu myitozo bakabyanga umukinnyi umwe yamaze kubwirwa ko atagikenewe muri iyi kipe aguma iwabo

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi irimo ikora imyitoza abakinnyi batandukanye b'abanyamahanga badahari kubera ko bari baragiye mu biruhuko iwabo aho bavuka.

Muri aba banyamahanga, YEGOB twamenyeko abagande barimo Joachiam Ojera, Charles Bbaale ndetse na Moussa Esenu bahamagawe ngo bagaruke mu myitozo bavuga ko bataza iminsi mikuru itarangiye bibabaza cyane umutoza Mohamed Wade none uwitwa Moussa Esenu yabwiwe ko yigumira iwabo ngo kuko atagikenewe muri Rayon Sports.

Uyu rutahizamu wari umaze imyaka ameze neza muri Rayon Sports ndetse anayifasha yagombaga kurangiza amasezerano muri uku kwezi none ubuyobozi bafatanyije n'umutoza bamuhakaniwe hakiri kare.

Tariki 12 Mutarama 2024, ikipe ya Rayon Sports izatangira ikina na Gasogi United irimo nayo kwitegura neza imikino yo kwishyura dore ko kugeza ubu nayo yatangiye imyitozo.



Source : https://yegob.rw/bamwirukanye-abakinnyi-3-ba-rayon-sports-babwiwe-kugaruka-mu-myitozo-bakabyanga-umukinnyi-umwe-yamaze-kubwirwa-ko-atagikenewe-muri-iyi-kipe-aguma-iwabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)