Bidasubirwaho u Burundi bwafunze imipaka ibuhuza n'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024.

Ibitangazamakuru bikorera mu Burundi, byemeje aya makuru nubwo nta cyemezo cyanditse cyari cyasohorwa na Guverinoma y'u Burundi.

Hari amakuru kandi avuga ko hari abantu babuze uko bambuka bava mu Rwanda bajya mu Burundi baheze ku Mupaka wa Ruhwa mu Karere ka Rusizi.

Abo bantu barimo Abanyarwanda n'Abanyekongo berecyezaga mu Burundi ndetse n'Abarundi bari bavuye mu isoko rya Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Mu minsi ishize, Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi yari yabaye nk'ubicaho amarenga ko Igihugu cye gishobora gufunga imipaka, ubwo yashinjaga ubutegetsi bw'u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara, ariko Guverinoma y'u Rwanda yo ikaba yarabihakanye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Bidasubirwaho-u-Burundi-bwafunze-imipaka-ibuhuza-n-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)