Bigoranye u Rwanda rwatsinzwe na Gabon (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bigoranye u Rwanda rwatsinzwe na Gabon ibitego 37-33 mu gikombe cy'Afurika cya Handball kirimo kubera mu Misiri kuva tariki ya 17 Mutarama, bituma rwisanga mu makipe azahatanira umwanya wa 13-16

U Rwanda rwakinaga umukino wa 1/4 cya President Cup mu gikombe cy'Afurika, igikombe gihatanirwa n'amakipe atarabashije kurenga amatsinda.

U Rwanda rwakinaga na Gabon aho iminota ya mbere amakipe yombi yazamukanaga ku bitego.

Abakinnyi b'u Rwanda baje kugira igisa n'igihunga bituma abakinnyi barimo Mbesutunguwe na Emmy batabyaza amahirwe bagiye babona.

Gabon wabonaga iri mu mukino yafatiranye aya mahirwe meza isiga u Rwanda, bageze ku munota wa 10 ari ibitego 10-6.

Iki kinyuranyo cyaje kwiyongera aho ku munota wa 20 cyari kimaze kuba 8, byari 19-11.

Kuri uyu munota wa 20 u Rwanda rwaje gutakaza umukinnyi Yves Kayijamahe wahawe ikarita itukura.

Kuva muri iyi minota Gabon wabonaga na yo isa n'iyavuye mu mukino ariko n'ubundi abasore b'u Rwanda wabonaga kureba mu izamu ari ikibazo nubwo babonaga amahirwe, gusa bagerageje kugabanya ikinyuranyo cy'ibitego biva ku 8 bigera kuri 5 kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 22-17.

Abasore b'u batangiranye imbaraga igice cya kabira bakomeza kugabanya ikinyuranyo, ku munota wa 10 hari hasigayemo ibitego 2, byari 24-22.

Gusa byaje kugera ku munota wa 20 bya bitego 4 byasubiyemo ari 31-27.

Binyuze mu bakinnyi nka Kubwimana, Elyse na Mbesutunguwe bagerageje kugumisha u Rwanda mu mukino ariko biba iby'ubusa, byarangiye umukino bawutakaje ku bitego 37-33.

Gutakaza uyu mukino bivuze ko u Rwanda rugiye guhatanira umwanya wa 13 kugeza kuri 16.

Ntabwo u Rwanda rwahiriwe n'umukino w'uyu munsi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-u-rwanda-rwatsinzwe-na-gabon-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)