Bimwe mu bimenyetso simusiga bihamya ko Chris... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kwezi kw'Ukwakira ubwo indirimbo "Ko Nahindutse' ya The Ben yari yongeye kugerwaho, Chriss Eazy yaracitswe ashyira kuri Snapchat ifoto ye na Pascaline irimo ijambo rigira riti "Ukwanga nzamwanga".

Ni ifoto yahise asiba igitaraganya, ibintu byerekanye ko yamucitse.


Ubwo umunyamakuru wa InyaRwanda yageragezaga kubaza iby'iyo foto, yamenye ko Chriss Eazy yari agiye kuyoherereza Umuhoza ariko ikamucika ari nacyo cyatumye isibwa byihuse.


Chriss Eazy abibajijwe yabiteye utwatsi avuga ko we na Pascaline ari inshuti zisanzwe.


Amakuru yiziwe InyaRwanda yakuye mu bantu ba hafi b'aba bombi, bahamya ko bakundana ndetse umwaka ushize bari mu rukundo.


Icyakora nubwo babihakana, uko umunsi ushira urukundo rugenda rubaganza.Iyo umwe ashyize agafoto ku mbuga nkoranyambaga, undi ashidukira hejuru akaba uwa mbere mu kugakunda no gushyiraho igitekerezo cyiganjemo amarangamutima (comment).


Kuva umwaka ushize, umunyamakuru wacu yakomeje gukusanya ibimenyetso simusiga byerekana urukundo rw'aba bombi.

Ibi byaje kuba ibindi bindi ku munsi w'ejo ubwo Chriss Eazy yashyiraga kuri Instagram,  indirimbo "Cinema" yakoranye na Bwiza maze Pascalline akaza kumwita Umwami.

Chriss Eazy yari yashyizeho amashusho ye ari muri Gym maze ayakurikiza amagambo agira ati "Hola Mamie" ndetse n'agatima.

Ni amagambo asanzwe akoreshwa n'abantu bakundana.

Pascalline ntiyatanzwe kuko yahise aza ajya muri comment section [ahatangirwa ibitekerezo] maze ashyiramo ikamba ry'Umwami n'mutima.

Ibi bishatse gusobanura ko ari Umwami w'umutima we.

Chriss Eazy nawe yaragarutse ashyiramo ikamba ry'Umwamikazi n'Umutima. Ibi bivuze ari Umwami n'Umwamikazi bahuje imitima.

Chriss Eazy na Umuhoza Pascalline, urukundo ruravuza ubuhuha


Chriss Eazy na Pascalline urukundo rurabaganza


Pascalline guhisha amarangamutima ye kuri Chriss Eazy bijya bimugora


Chriss Eazy agezweho mu ndirimbo "Bana" ariko azwi no mu zindi "Basi Sori,Inana" 
n'izindi.




Umuhoza Pascalline yitabiriye Miss Rwanda 2022 abasha kugera mu icumi ba mbere mu gihe ikamba ryegukanye Nshuti Divine Muheto.

">Reba indirimbo "Bana" ya Shaffy na Chriss Eazy

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138353/bimwe-mu-bimenyetso-simusiga-bihamya-ko-chriss-eazy-na-pascaline-bari-mu-rukundo-amafoto-138353.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)