Bishop Gafaranga n'umugore we bibarutse imfura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Habiyambere Zacharie [Bishop Gafaranga] n'umugore we Murava Annette, bari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko bibarutse imfura ya bo.

Uyu munsi ni bwo amakuru yamenyekanye ko aba bombi bibarutse imfura ya bo akaba ari umuhungu, gusa Murava amaze iminsi ibiri abyaye aho yabyaye tariki ya 3 Mutarama 2024.

Gafaranga akaba yashimiye umugore we kuba yaramuhaye impano idasanzwe muri uyu mwaka wa 2024, ari yo mfura ya bo y'umuhungu.

Bibarutse imfura ya bo nyuma y'uko muri Gashyantare 2023 ari bwo Annette Murava na Bishop Gafaranga bakoze ubukwe biyemeza kubana, igihe basigaje ku Isi bakakimara bari kumwe.

Bishop Gafaranga na Annette Murava bibarutse imfura ya bo



Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/bishop-gafaranga-n-umugore-we-bibarutse-imfura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)