Uyu munyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine wanabaye umuhanzi, ni kenshi yagiye afungirwa iwe ubwo yabaga yateguye imyigaragambyo ariko inzego zikaburizamo imyigaragambyo ye.
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2024, Bobi Wine n'abayoboke be ndetse n'abandi banyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi muri Uganda, baramukira mu myigaragambyo.
Gusa Bobi Wine we ntibyamuhiriye kuko igisirikare n'igipolisi, byaramukiye iwe, bikagota urugo rwe bikamubuza gusohoka.
Mu butumwa yatanze ku mbuga nkoranyambaga ze, Bobi Wine yavuze ko asa nk'wafungiwe iwe.
Yagize ati 'Uruhuri rwAbasirikare n'abapolisi bagose urugo rwanjye basa nk'abamfungiye mu nzu.'
Gusa Bobi Wine yakomeje avuga ko nubwo we atabashije kujya mu Myigaragambyo 'ariko imyigaragambyo yo irarimbanyije.'
Yaboneyeho guhita atanga ubutumwa ku butegetsi bwa Uganda, ati Musane imihanda yacu ! Murekure imfungwa za Politiki ! Mureke Uganda yibohore !'
Bobi Wine, usanzwe ari umunyapolitiki wagiye agaragaza ingufu, kubera uburyo ashyigikiwe, yakunze gufungirwa iwe mu rugo inshuro nyinshi, by'umwihariko ubwo yiyamamazaga mu matora y'Umukuru w'Igihugu ya 2021.
UKWEZI.RW