Bruce Melodie yagaragaje uko kuvanga umuco n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari n'abavuga ko ari byiza, bigaragaza ko Guverinoma yabonye ko ubuhanzi ari uruganda rwabyara amafaranga rukwiye gushyigikirwa bigahuzwa na gahunda y'ubukerarugendo buhanzwe amaso nk'imwe mu nkingi y'ubukungu ikomeye.

Ubuhanzi bwanyujijwe muri Minisiteri zinyuranye zirimo nka Minisiteri y'Umuco na Siporo, mu Inteko y'Umuco, muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) n'ahandi.

Hari amakuru avuga ko ubuhanzi bugenerwa ingengo y'imari y'asaga Miliyari 1 Frw, ariko ko biturutse mu kuba abahanzi badashyize hamwe bose, bituma aya mafaranga agarukira mu ntoki za bamwe.

Hari amafaranga yigeze gutangwa yo gushyigikira Sinema, bigera ubwo umuterankunga ayasubirana kubera ko abari kuyakoresha batigeze barabukwa.

Kimwe muri byinshi Minisiteri y'urubyiruko ndetse n'ubuhanzi yitezweho harimo gufasha abahanzi kunga ubumwe, guhanga ibihangano byubakiye ku muco w'u Rwanda, kubafasha kwisanga mu bikorwa bibinjiriza amafaranga, kwibumbira mu mahuriro na za 'Federation' zihari n'ibindi.

Minisitiri w'Urubyiruko ndetse n'ubuhanzi, Dr.Utumatwishima Abdllah aherutse kwandika kuri Twitter agaragaza ko hakwiye gutekerezwa uko inama zibera muri Kigali zijyanishwa n'ibikorwa bisiga amafaranga mu mifuko y'abahanzi b'i Kigali.

Ubwo yatangizaga icyiciro cya Gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi, Dr Utumatwishima J. Nepo Abdallah, yasabye abahanzi kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

Yavuze ko 'Nta rugamba twajyamo nk'igihugu tutari kumwe n'abahanzi, ndagira ngo tuzanageregeze abahanzi ntimuzabure mu rugamba rwo guhagararira igihugu. Igihe mukenewe ku butumwa bwiza bw'igihugu ntimuzabure.'

Yasabye abahanzi guhanga bibuka ko ibyo bakora bikwiye kubabyarira inyungu. Ati ''Inzozi zose wagira n'impano waba ufite ugomba gushyiramo akazi kugera ku rwego rw'aho ugomba guhembwa.'

2023 yarangiye hatangajwe Minisiteri izajya ibarizwamo ubuhanzi. Ariko kandi n'umwaka warangiye hakozwe ibikorwa binyuranye byari bigamije guteza imbere nko gukomeza amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi n'ibindi.

Umuhanzi Bruce Melodie uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko kuba ubuhanzi bwarashyizwe muri Minisiteri ari ikintu cyiza cyo kwishimira.

Kuko mu bihe bitandukanye, ubuhanzi bwagiye bushyirwa hamwe n'umuco, bigatuma abo mu muco baryamira cyane abahanzi ntibagaragare nk'uko byagakwiye.

Yavuze ko abakora ubuhanzi ari n'urubyiruko bityo ko ari amata yabyaye amavuta. Ati "Ni byiza cyane! Kubera ko iyo ubuhanzi bwavangwaga n'umuco wasangaga hakurikiranwa cyane ubuhanzi bujyanye n'umuco gusa hanyuma abakora umuziki ugezweho bagasa n'abatari mu murongo neza nk'abadakurikiranwa neza.'

'Ubu rero kuba turi urubyiruko, tukaba dukora n'umuziki, byorohereje abatuyobora cyangwa se abatureberera kumenya neza ibyo dukeneye n'ibibazo duhura nabyo."

Uyu muhanzi asobanura 2023 nk'umwaka yakozemo ibikorwa byambuka imipaka, kandi iyo asubije amaso inyuma  abona ko hari itafari byashyize ku rugendo rwe rw'umuziki.

Mu 2023, uyu muhanzi yari ahataniye ibikombe bibiri muri Trace Awards, asobanura ko muri we yifuzaga gutwara ibikombe byombi, ariko ko n'icyo yatwaye akishimira cyane.

Akumvikanisha ko yari afite inzozi zo gutwara igihembo cy'umuhanzi mwiza mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAC), aho yari ahaganye n'abarimo Diamond wo muri Tanzania. Yaje kwegukana igikombe cy'umuhanzi mwiza wo mu Rwanda

Mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, Bruce Melodie yashimye Leta ku bwo gucira inzira ubuhanzi binyuze mu bikorwa nk'ibi. Ati "Nkanaboneraho gushima Leta idufasha ikazana ibikorwa binini nka biriya mu gihugu cyacu niho natwe nyine tubonera uburyo bwo kwigaragariza no kwereka Isi ibyo dushoboye." 

Bruce Melodie yavuze ko kuba ubuhanzi bwarashyizwe muri Minisiteri ari intambwe nziza


Bruce Melodie avuga ko yari afite inzozi zo gutwara igikombe cy'umuhanzi mwiza muri EAC

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHEN SHE'SAROUND' YA BRUCE MELODIE NA SHAGGY

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138248/bruce-melodie-yagaragaje-uko-kuvanga-umuco-nubuhanzi-byabangamiraga-iterambere-ryabwo-138248.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)