Ubusanzwe Teta Samantha yize ishami ry'Amateka, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi (History, Economics and Geography), niwe wabaye umukobwa wa mbere mu gihugu mu gutsinda neza kurusha abandi mu mashami akubiye mu cyitwa 'Arts Combinations', ubwo yasoza amashuri yisumbuye.
Mu mwaka wa 2015 aho yigaga ku kigo cya Nu-Vision High School cyo mu karere ka Kayonza, agisoza ku bwo gukunda umurimo w'Itangamakuru nibwo yatangiye urugendo rw'inzozi aribwo yatangiye kwimenyereza kwandika inkuru muri The New Times Rwanda.
Nyuma yaje kuhava ajya gukomereza amashuri ye muri The University of British Columbia yo muri Canada.
Teta Samantha akaba ariwe wayoboye ikiganiro akaba akomeje gushimirwa kubera uburyo yabikoranye ubuhanga buhanitse bitari ibya buri wese ,bamwe bavuga ko yakoresheje Ikinyarwanda neza.
Uyu mukobwa kandi bikomeje kuvugwa na benshi ko asa na Louise  Mushikiwabo ku isura no mu buhanga aho benshi badatinya kuvuga ko azagera ikirenge mu cye bitewe n'imyitwarire ye n'ibikorwa bigenda bimugaragaraho mu buzima bwe bwa buri munsi.
Teta Samantha asanzwe akora mu biro by'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda.
Teta Samantha yashimiwe gukoresha ikinyarwanda neza
Bamwe bavuga ko asa na Louise Mushikiwabo
Umwanditsi:Iyakaremye Emmanuel