Canada: Safi yamuritse Album ya mbere mu gita... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwa mbere, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo 'Kimwe', yari ataramiye muri kiriya gihugu mu gitaramo cye bwite, nyuma y'imyaka irenga ine ahabarizwa.

Yagiye agaragara mu bitaramo by'abandi bahanzi, ariko mu Ukwakira 2023, nibwo yafashe icyemezo cyo gukora igitaramo cye bwite.

Safi Madiba yabwiye InyaRwanda ko yishimira uko igitaramo cye cyagenze, ashingiye ku bwitabire bw'abantu, ndetse n'uburyo bagenzi be bamushyigikiye.

Ati 'Ndanyuzwe! Kuko igitaramo cyagenze neza nk'uko twabyifuzaga na sositeye itegura ibitaramo yitwa Silver Back yamfashije muri uru rugendo rw'iki gitaramo.'

Iki gitaramo yagikoze tariki 30 Ukuboza 2023, cyabereye ahitwa Library Square mu Mujyi wa Vancouver BC. Uyu munyamuziki yavuze ko atari gukora iki gitaramo wenyine, ari nayo mpamvu yiyambaje bagenzi be basanzwe barimo na Bwanaz uri mu bakomeye mu gihugu cya Zimbabwe, ndetse n'umuhanzi Frank Joe hamwe na Niyo D ari gufasha mu muziki muri iki gihe.

Safi yavuze ko nyuma yo gukora iki gitaramo, yinjiye mu 2024 afite ingamba zishamikiye ku gushyira hanze ibihangano binyuranye, cyane cyane ibyo amaze iminsi ari gukoraho.

Ati 'Ingamba mfite muri uyu mwaka wa 2024, ni ugushyira hanze indirimbo nari maze  iminsi nkoraho. Ikindi ni ugukora ibitaramo mu bice bitandukanye by'Isi.'

Safi avuga ko nyuma y'iki gitaramo, ari gutegura uruhererekane rw'ibitaramo ashaka kuzakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, i Burayi, mu Rwanda n'ahandi.

Kuri we, asanga igihe kigeze kugira ngo amenyekanishe  iyi album binyuze muri ibi bitaramo azakorera ahantu hatandukanye.

Album ye yamuritse iriho indirimbo na "Got it" yakoranye na Meddy, 'Kinwe kimwe', 'Good Morning', 'Nisamehe' yakoranye na Riderman, 'Sound', 'Remember me', 'I wont lie to you', 'I love you', 'Kontwari', 'Hold me' na Niyo D, 'Igifungo', 'In a Million' na Harmonize, 'My Hero', 'Original', 'Muhe', 'Fine' na Rayvanny, 'Ntimunywa' na Dj Marnaud ndetse na 'Vutu' na Dj Miller.

Asobanura iyi album nk'idasanzwe mu buzima bwe, kuko yayihaye umwanya kandi ikaba ari iya mbere iranga urugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

Safi anavuga ko muri ibi bitaramo atekereza kuzaha umwanya abahanzi bakizamuka mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu.

Ati 'Kugira ngo ngere hano hari abamfashije, rero guha umwanya abahanzi batanga icyizere ni byiza, ntekereza ko hari abo tuzakorana mu gihe kiri imbere.' Â Ã‚ Ã‚ 

Safi yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Vancouver BC yamurikiyemo Album ye ya mbere yise 'Back to Life' Â Ã‚ Ã‚ 

Safi yavuze ko iyi album yihariye mu buzima bwe, kuko isobanuye urugendo rwe nk'umuhanzi wigenga 

Inkumi z'ikimero n'abanyarwanda babarizwa muri Canada bashyigikiye Safi Madiba mu kumurika album ye ya mbere


 

Safi yavuze ko yaririmbye buri ndirimbo igize album ye ya mbere muri iki gitaramo Â Ã‚ Ã‚ 

Safi avuga ko yinjiye mu 2024 afite intego yo gushyira hanze byinshi mu bihangano amaze iminsi akoraho Â Ã‚ Ã‚ 

Safi Madiba yaserukanye umwambaro wari wanditseho imijyi nka New York, Los Angeles, Paris, London na Miami







 
AMAFOTO: Parfait Images



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138215/canada-safi-yamuritse-album-ya-mbere-mu-gitaramo-cyamuhaye-ingamba-nshya-amafoto-138215.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)