Ryashyizweho akadomo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, mu gitaramo cyahuje abiganjemo abakiri bato cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Iri serukiramuco ryari rimaze iminsi itatu ribera muri Institut Français kuva tariki 24 Mutarama 2024. Habereye ibikorwa birimo nko kugaragaza ibihangano by'abahanzi by'abanyafurika, ikinamico, ibiganiro n'abana bikomoza ku muco n'ibindi.
Ni ku nshuro ya kabiri ryari ribaye ryubakiye ku nsinganyamatsiko yo kugaragaza uruhare rw'ubuhanzi mu kubanisha abantu 'Art, as a tool Humanity.'
Ryari ryitezweho abanyamuziki barangajwe imbere na Josh Ishimwe uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, utigeze agaragara ahabereye iki gitaramo.
Umuyobozi wa Iteka Youth Organization, Niyonzima Yannick yagarutse ku rugendo rwagejeje ku gutegura iri serukiramuco ry'ubuhanzi.
Yavuze ko barajwe ishinga no gufasha abahanzi bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika n'ahandi kugaragaza impano z'abo, hanatezwa imbere abakiri bato.
Iri serukiramuco rirangwa n'ibikorwa birimo kumurika imideli, imbyino z'abahanzi, kumurika n'ibindi bikorwa bishamikiye ku buhanzi n'ibindi bigaragaza 'uruhare rw'ubuhanzi mu kubungabunga amahoro no kunga ubumwe'.
Niyonzima yavuze ko Afurika igihura n'imbogamizi zizitira benshi muri sosiyete, ari nayo mpamvu hakenewe ubushake bwa buri umwe kubaka Afurika nziza.
Yavuze ko hari icyizere cy'uko ubuhanzi bwo muri Afurika buzagera ku rwego rwiza, ubundi ashima abafatanyabikorwa n'abandi babateye inkunga.
Ati 'Dufite ibihamya by'ahashije kandi biratwereka y'uko n'umwaka utaha bizagenda neza. Ndashima cyane abateye inkunga iki gikorwa.'
Iri serukiramuco ryaririmbyemo Chorale Christus Regnat izwi cyane muri Kiliziya Gatolika. Yavuze ko 'Dushimishijwe no kwifatanya na Iteka Youth Organisations yateguye iri serukiramuco.'
Iyi korali yaherukaga gukora igitaramo cyayo, yaririmbye indirimbo esheshatu mu gihe bamaze ku rubyiniro, basoza bakurikirwa ingofero.
Bitaye cyane ku ndirimbo z'abo zamamaye zirimo nka 'Hallelluajah Messiah', 'Nibutse ko udukunda', 'Oui Seigneur', 'Ziravumera', 'Abatoya ntibagapfe' ndetse na 'Zamnina Mina Zangalewa'.
Itorero Intayoberana ryinjiriye mu murishyo w'ingoma witwa 'Agasiga' waherekejwe n'umwiyereko w'abahungu n'abakobwa.
Hakurikiyeho imbyino 'Muriho' n'izindi ziganjemo ikinimba cya Byumba, Intwatwa, Umushayayo n'imbyino z'inka.
Banifashishije umuhamirizo w'intore wari urangajwe imbere n'amakondera, ingaraba ndetse na ruhage.
Iki gitaramo cy'iri serukiramuco ryashyizwe akadomo ahagana saa tanu n'igice z'ijoro n'itorero rya Himbaza Club rizwi cyane mu kuvuga ingoma zo mu Burundi, ariko babanjirijwe ku rubyiniro n'andi matsinda yo mu Burundi ariko Abeza b'Akaranga, Club Intwari, Umuti Band n'abandi.
Iri serukiramuco rizakomeza kuba buri mwaka, kandi buri gihe bazajya bashingira ku bitekerezo by'abantu mu rwego rwo kuryubaka. Umwaka utaha batekereza kuzifashisha abahanzi bo mu bindi bihugu mu rwego rwo kwagura iri serukiramuco.
Rifite intego yo kugaragaza impano no kumenyekanisha umuco nyafurika, kugaragaza uruhare rw'umuco mu kongera kubaka no gusigasira ubumwe.
Muri rusange rirangwa n'ibikorwa birimo imbyino, ubugeni, imyambarire, ikinamico n'ibindi binyuranye bifasha abaryitabira gususuruka. Â
Ngoboka Cyriaque uri mu baririmbyi bo muri Chorale Christus Regnat y'ibigwi muri Kiliziya Gatolika
Abaririmbyi ba Chorale Christus Regnat bagaragaje ko bishimiye gutumirwa muri iri serukiramuco
Nzoyisenga Omer wo muri Club Intwali, ni umwe mu batanze ibyishimo muri iki gitaramo
Ni ubwa mbere Michael aririmbye muri iri serukiramuco ryubakiye ku buhanzi bushimangira ubumwe
Michael Makembe yagiye mu bafana mbarwa bitabiriye iki gitaramo abahereza impano z'indabo yari yitwaje
Ababyinnyi b'Itorero Intayoberana bagaragaje ubuhanga muri iki gitaramo cyabereye muri Camp KigaliÂ
Ababyinnyi b'abakobwa Itorero Intayoberana
Abasore ba Himbaza Club bakoresheje imbaraga nyinshi mu murishyo w'ingomaÂ
Umuyobozi wa Iteka Youth Organisations, Yannick Nizeyimana yanyuzwe n'ubuhanga bwa Himbaza Club
Himbaza Club yavuzwe cyane nyuma yo kwitabira 'East Africa's Got Takent'
Bamwe mu bitabiriye iri serukiramuco bagaragaje kunyurwaÂ
Ababyinnyi b'Itorero Abeza b'Akaranga
Iki gitaramo cy'iri serukiramuco kitabiriwe n'abantu mbarwa
Kanda hano urebe amafoto menshi y'igitaramo "Iteka African Cultural Festival"
AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com