Chriss Eazy, Juno Kizigenza na Alyn Sano baby... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Tariki 26 Mutarama 2024 muri Imbuga City Walk hazwi nka Car Free Zone habereye igitaramo gikomeye cyitwa 'Kigali Youth Festival Concert'.

Ni igitaramo cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w'umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva; Minisitiri w'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi Utumatwishima Abdallah; Meya w'akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy n'abandi.

Ni igitaramo cyatangiye gitinze bijyanye n'uko byari byitezwe.

Ubusanzwe byari biteganyijwe ko iki gitaramo gitangira ku isaha ya saa kumi n'imwe cyane ko cyari kigamije kumurika ibikorwa byahanzwe n'abiganjemo urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali n'abandi. Siko byagenze kuko cyatangiye ahagana saa yine z'ijoro.

Ubwo hari ku isaha ya saa moya z'umugoroba, uwari uyoboye iki gitaramo yajyaga gutangiza ku mugaragaro iki gitaramo cy'urubyiruko, basanze batigeze basuzuma amatara. Bityo ko umuhanzi atajya ku rubyiniro mu kizima. Ibintu byatumye hatangira gususumwa amatara.

Usibye iki kibazo cyo gutinda gucana amatara byatwaye umwanya munini, habayeho n'ikibazo cy'umuriro w'amashanyarazi wabaye mucye bigasaba kwitabaza 'Generator' n'ubwo cyo kitarambye. Ibi byose byarangiye ahagana saa tatu n'iminota isaga mirongo itanu.

Uku kudindira bitewe n'umuriro ndetse n'amatara, byatumye abayobozi batandukanye barambirwa bitahira igitaramo kitaranatangira, bamwe mu bagitangiye ntibakirangiza.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Dusengiyuma Samuel yahise agenda ndetse akurikirwa na Minisitiri w'urubyiruko Abdallah Utumatwishima wabanje kunyura mu bikorwa by'urubyiruko rwiteje imbere rwari rwazanye ibikorwa byarwo kugirango bigurwe. 

Cyera kabaye, umuhanzi wa mbere yageze aho agera kuri stage.

Ku isaha ya saa yine Juno Kizigenza yageze ku rubyiniro atangirira ku ndirimbo 'Otsma' yakoranye na Bishanya yazamuye urubyiruko rwari rumaze amasaha ane bategereje.

Uyu muhanzi kandi yaririmbye indirimbo zirimo 'Fit,Yaraje, Jaja, Igitangaza' yakoranye na Bruce Melodie na Kenny Sol n'izindi.

Uyu muhanzi yazanye ababyinnyikazi kuri stage bamufasha kubyina indirimbo ze zitandukanye. Muri abo babyinnyi barimo Saddie Vybes.

Uyu musore yasoreje ku ndirimbo 'Nightmare' iri mu zashimangiye impano ye muri 2020.

Chriss Eazy yaje kuri stage atigisa urubyiniro.

Uyu musore yatangiriye ku ndirimbo 'Amashu' yasohoye muri 2021. Iyi ndirimbo yazamuye amaboko y'abafana bari biganjemo urubyiruko. Chriss Eazy yaririmbye izindi zirimo 'Basi Sori"," Edeni" n'izindi.

Chriss Eazy yasoreje ku ndirimbo ku ndirimbo 'Bana' yakoranye na Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Mbere yo kuva ku rubyiniro, Chriss Eazy yahamagaye umubyinnyi Titi Brown maze abafana binaga ibicu.

N'ubwo Chriss Eazy yari yayirimbye, uyu muhanzi yahise asaba umuvangamiziki asubizamo 'Bana' kugira ngo Titi Brown ayibyine.

Umuhanzi Chriss Eazy yaje ari kumwe na mushiki we, Mugabekazi wari umu Dj we wihariye nyuma y'igihe amuherekeza ari mu bamufasha kureba indirimbo akora kuri stage. Yaje aherekejwe na Junior Giti n'umugore we, Titi Brown n'abandi.

Alyn Sano niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo.

Uyu muhanzikazi yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Boom", "Biryoha Bisangiwe", "Say Less", "Mwiza" n'izindi.

Uyu mukobwa yageze ku rubyiniro amasaha atangiye gukura ku buryo abantu bari batangiye gutaha abandi batangiye kunanirwa, ibintu byamusabye imbaraga z'umurengera kugira ngo abagumishe mu kirori.

N'ubwo atari emeze neza [yari arwaye], yabashije kubyinisha abafana be mu ndirimbo zishimiwe cyane nka 'Turawusoza'. Uyu mwari yatunguwe no gusanga indirimbo ze nyinshi, abafana bazizi by'umwihriko iziri kuri album ye 'Rumuri' aherutse gushyira hanze.

Abahanzi Nyarwanda Chriss Eazy, Juno Kizigenz ana Alyn Sano batanze ibyishimo ku bakunzi b'umuziki wabo mu gitaramo cyaranzwe no gutinda gutangira. Abitabiriye iki gitaramo barimo n'abayobozi bizihiwe cyane, babyinana n'aba bahanzi.

Abayobozi babashije kuguma mu gitaramo barimo Ngabonziza Emmy na bagenzi be, bishimiye uko aba bahanzi bitwaye imbere y'abafana babo, birangira nabo batangiye gucinya akadiho bafatanyije n'abafana bari bizihiwe.

Zimwe mu ndirimbo, aba bayobozi bagaragaye babyina zirimo "Bana" "Turawusoza" "Yaraje" n'izindi.


Minisitiri Utumatwishima Abdallah yari yitabiriye iri murikabikorwa


Juno Kizigenza niwe wabanje kuri stage mu gitaramo cy'umujyi wa Kigali


Chriss Eazy niwe washimishije imbaga muri iki gitaramo


Alyn Sano niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo


Abafana bategereje igihe kinini kugira ngo babone abahanzi bakunda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139087/chriss-eazy-juno-kizigenza-na-alyn-sano-babyinishije-abayobozi-nabo-bayobora-amfoto-139087.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)