Congo Kinshasa na yo yigaramye nk'ibyo u Rwanda ruherutse gutera utwatsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko Guverinoma y'u Rwanda na yo yamaganye amakuru nk'aya yari yatangajwe mu cyumweru gishize, aho yari yatangawe mu binyamakuru birimo icyo muri Israel.

Mu cyumweru gishize kandi ikinyamakuru Times of Israel cyavuze ko leta ya Israel yari mu biganiro by'ibanga na Congo Brazaville kugira ngo yakire ibihumbi by'impunzi za Gaza.

Umuvugizi wa leta ya Congo Brazaville akaba na Minisitiri w'itumanaho Thierry Moungalla, mu butumwa yanyujije kuri X, yahakanye aya makuru, avuga ko Leta y'Igihugu cyabo nta biganiro iri kugirana na Israel.

Nanone kandi bimwe mu ibinyamakuru byari byatangaje ko Israel yaba yaregereye na Congo Kinshasa n'u Rwanda, mu mpera z'icyumweru gishize.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya na we yahakanye iby'aya makuru.

Yagize ati 'Bitandukanye n'ibivugwa na bimwe mu bitangazamakuru, nta biganiro ibyo aribyo byose byigeze bibaho hagati ya Leta yacu na Leta ya Israel byo kwakira impunzi z'Abanya-Palestina ku butaka bwa Congo.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Congo-Kinshasa-na-yo-yigaramye-nk-ibyo-u-Rwanda-ruherutse-gutera-utwatsi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)